Amakuru ashushyeImyidagaduro

Amahirwe ya Mwiseneza Josianne yo kuba Miss Rwanda arayoyotse

Mwiseneza Josianne umaze iminsi atigisa imbuga nkoranyambaga akaba ikimenyabose kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ndetse benshi bakaba baramwifurizaga kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019, birangiye inzozi ze zitabaye impamo.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rigiye gushyirwaho akadomo muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 hatorwa umukobwa ugomba gusimbura Miss Iradukunda Lilianne ufite ikamba rya 2018.

Iyi Final ya Miss Rwanda 2019 iri kubera muri Intare conference Arena iherereye i Rusororo, ni ku cyicaro cy’umuryango RPF Inkotanyi.

Abakobwa bose uko ari 15 bari basigaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2o19, baciye imbere y’abakemurampaka babazwa ibibazo bitandukanye.

Nyuma yo kubisubiza, Francine Uwera Havugimana, Rwabigwi Gilbert, Carine Rusaro , Jolly Mutesi na James Munyaneza bagize akanama nkemurampaka bicaye hamwe bateranya amanota ya buri mukobwa maze batangaza abakobwa 5 batsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma cy’iyi final batarimo Mwiseneza Josianne wari uhagarariye intara y’Uburengerazuba.

Umushinga we yari uwo kurwanya imirire mibi y’abana bo mu cyaro.

Mwiseneza Josianne uturuka I Rubengera wiyamamarije guhagararira intara y’Uburengerazuba, ni we mukobwa wagaragaje kugira abafana benshiku buryo budasanzwe muri iri rushanwa ryavuzwe cyane kubera we.

Mwiseneza agiye kujya imbere y’abagize akanama nkemurampaka ngo abazwe , abantu bari muri salle bavugije akaruru bikabije ku buryo nta muntu numwe wasigaye yicaye, bose wabonaga bafite inyota yo kumva ibisubizo bya Mwiseneza Josianne wabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga kubera kugera kuri Hoteli yabereyemo ijonjora ry’ibanze yasitaye.

Akimara gusubiza abantu bari muri salle bakomeje kuvuza akaruru bagaragaza ko asubije neza ikibazo yari abajijwe.

Igihe cyose Mwiseneza yageze ku rubyiniro abantu bagaragazaga kumufana bikabije bavuga bati “Ni wowe! Ni Wowe! ni Mwiseneza!.

Mwiseneza yavuzwe cyane ubwo yajyaga guhatana mu karere ka Rubavu, yabanje gukora urugendo rurenga ibirometero 10 n’amaguru kugira ngo agere kuri Hoteli yabereyemo ijonjora ry’ibanze ndetse anagerayo yasitaye.

Yataramiweho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamunnyega, gusa hari n’abandi bamushimye ku bwo kwitinyuka no kwigirira icyizere yagaragaje , akarenga imbibi z’abavuga ko iri rushanwa ari iry’abana bo mu bakire.

Benshi biyemeje kumutera inkunga mu buryo bushoboka, yaba iy’amafaranga cyangwa kumutora, kugira ngo bamufashe kugera ku ntsinzi cyane ko intego ye ari uguhatana kugeza yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Uwihirwe Yasipi Casimir(No 21), Gaju Anita (No. 35), Uwase Sangwa Odille (No. 16), Kabahenda Ricca Michaella (No. 09) na Nimwiza Meghan (No. 32) ni bo bakobwa batsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma ubundi batorwemo Miss Rwanda 2019.

Abakobwa bakomeje

Twitter
WhatsApp
FbMessenger