AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Amagare: Umunyarwanda Didier Munyaneza yegukanye “Tour du Senegal”

Umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi ku izina rya ‘Mbappe’ usanzwe ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy y’i Rubavu yegukanye Tour du Senegal ryaberaga muri Senegal mu mujyi wa Dakar.

Amakipe 11 niyo yari amaze icyuweru ahatana muri iri rushanwa rya Tour du Senegal ryaberaga muri Senegal, isiganwa rikaba rirangiye umunyarwanda Munyaneza Didier aryegukanye nyuma y’uko yari yanatangiye ku munsi waryo wa kabiri yambikwa umwambaro w’umuhondo kugeza ku musozo waryo.

Uyu musore usanzwe akinira ikipe ya Benediction yo mu karere ka Rubavu yari yambaye umwenda w’umuhondo wambarwa n’umukinnyi uyoboye isiganwa, aho yakomeje kuwambara kuva kuri ako gace kugeza ku gace ka karindwi kakiniwe mu murwa mukuru Dakar uyu munsi ari nako kari aka nyuma katangiwemo igikombe.

Ku gace ka nyuma k’iri siganwa ikipe ya Benediction irangajwe imbere na Munyaneza yari yaje gushyigikirwa n’abanyarwanda benshi batuye muri Senegal bari barangajwe imbere na Harebamungu Mathias, usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal

Munyaneza Didier w’imyaka 21 y’amavuko muri Tour du Rwanda yo muri 2017 n’iyo muri 2018 yari yagiye aba uwa munani. Muri 2019 yitabiriye La Tropicale Amissa Bongo ryo muri Gabon aba uwa mbere mu kiciro cy’abakiri bato.

Amafoto:

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger