AmakuruImikino

Amagare: Samuel wa Team Rwanda wari waburiye irengero yagarutse muri bagenzi be

Hakiruwizeye Samuel ukinira ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, yongeye gusanga bagenzi be mu mwiherero nyuma yo kurangishwa n’umutoza we Sterling Magnell avuga ko afite ubwoba bw’aho yaba ari.

Mu cyumweru gishize ni bwo uyu musore bakunda kwita Cyihebe yari kumwe na bagenzi be mu mwiherero i Musanze, nyuma aza guhabwa uruhushya rwo kujya gusura umuryango we i Huye ariko atinda kugaruka.

Abicishije kuri Twitter ye, umutoza w’ikipe y’igihugu Sterling yaje gusaba ko uwaba azi aho Samuel aherereye yamumenyesha byihuse; yongeraho kandi ko amuhangayikiye.

Ati”Uramutse uzi aho umukinnyi wacu Samuel Hakiruwizeye (Wa kabiri ku murongo) aherereye yahita ampamagara. Mufitiye ubwoba.”

Amakuru y’igaruka rya Hakiruwizeye kuri ubu uri kumwe na bagenzi be mu mwiherero yemejwe na Aimable Bayingana uyobora FERWACY.

Aganira na Igihe yagize ati”Umukinnyi ari Musanze hamwe na bagenzi be. Nta byacitse yabayeho kuko ni bya bindi umukinnyi telefone ye yavuyeho, umutoza amushatse aramubura. Ni bya bindi by’abazungu baba batazi abo bari bubaze. Ntiyigeze atubaza ngo tumufashe kumushaka, yaba njye n’umuyobozi w’ikigo cya Musanze ntawe yabajije. Kubishyira kuri Twitter ni uguhubuka. Niba atamubonye kuri telefone ntibivuze ko yabuze.’’

Hakiruwizeye na bagenzi be bakomeje kwitegura irushanwa rya Tour du Rwanda riteganyijwe gutangira ku wa 24 z’uku kwezi. Iri siganwa rya mbere ryo ku rwego rwa 2.1 rizenguruka u Rwanda, rizasozwa ku wa 03 Werurwe.

Ni isiganwa rizitabirwa n’abakinnyi 165 bahagarariye amakipe atandukanye.

Muri iri siganwa, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe abiri; harimo Team Rwanda na Benediction Excel Energy Club yo mu karere ka Rubavu. Team Rwanda igizwe n’abakinnyi batanu barimo Ruberwa Jean Damascène [Kabiona], Ndayisenge Valens, Mugisha Moïse “halfman”, Uwizeye Jean Claude na Hakiruwizeye Samuel.

Ni mu gihe Benediction yo ihagarariwe na  Byukusenge Patrick, Nsengimana Jean Bosco, Uwizeyimana Bonaventure, Manizabayo Eric na Munyaneza Didier.

Hakiruwizeye Samuel(Uri ibumoso) wari wabuze mu mwiherero ari kumwe na Ruberwa Jean Damascene bakinana muri Team Rwanda.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger