AmakuruUrukundo

Amag The Black yabwiye abashaka kumusenyera ko yavuniye ibiti mu matwi

Ubwo yageragezaga kwereka umugore we ko amkunda cyane mu mitoma yamuteraga, Amag The Black yibukije abashaka kumusenera ko amatwi ye yayvuniyemo ibiti kandi ko yakundanye n’umugore we batabishaka ariko ubu bakaba babanye neza.

Ibi yabitangarije ku rubuga rwa Instagram, yafashe ifoto y’umugore we uri hafi kwibaruka maze yandikaho amagambo amubwira ko amukunda, urugo rushya rwa Amag the Black na Uwase Liliane ruri mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Gasabo, ari naho yari asanzwe atuye na Rosine babanje kubana mu buryo butemewe n’amategeko.

Abicishije kuri Instagram, uyu muraperi usanzwe ari umukinnyi wa filime n’umworozi w’inkoko yagize ati:”Nagukunze badutega iminsi ngushaka. Badutega iminsi tuzarinda dusazana badutega iminsi , icyo nkukundira twayiciye amazi dusigaye tuyisimbuka nkuko abana basimbuka umugozi biririmbira cyagicyecuru uri byose byanjye dukomeze tuvunire uduti mu matwi twirinda abamagambo bifuza kudusenyera.”

Uretse kuba avuze ko hari abashaka kumusenyera, aherutse no gutangaza ko arambiwe abirirwa babara iminsi umugore we asigaje ngo abyare avuga ko bitanakwiye mu muco nyarwanda.

Amag The Black uzwi nka Rukara muri filime ya Seburikoko yarushinze na Uwase Liliane tariki ya 24 Ukuboza 2017 bakaba barasezeranye imbere y’Imana no mu mategeko.

Ubutumwa bwa Amag The Black
Barasezeranye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger