AmakuruPolitiki

Amafoto y’uko byari byifashe i Bunagana ubwo M23 yakubitaga ingabo za leta ya DRC zigahungira Uganda

Urugamba rwo koherezanya umuriro hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, rumaze gufata indi ntera aho kugeza ubu umuriro ugeze habi ingabo za Leta FARFC zafashe umwanzuro wo gusiga inyuma byose zigahungira muri Uganda.

Uyu mutwe wa M23 wemeje ko wamaze gufata umupaka wa Bunagana, nyuma y’imirwano ikomeye yawuhuje n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yanaguyemo umusirikare wacyo Major Eric Kiraku Mwisa.

Muri iki gitondo nibwo M23 yatangaje ko umujyi wa Bunagana ari yo iwugenzura, mu gihe abasirikare benshi ba FARDC bambutse bahungira muri Uganda.

Amakuru avuga ko imodoka nto za gisirikare eshatu n’amakamyo abiri ya Fuso yuzuye abasirikare ba FARDC yambutse umupaka, hakaba n’abandi basirikare bambutse n’amaguru bahunga.

Umuvugizi w’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yavuze ko uretse abasirkare ba FARDC bahungiye muri Uganda, hari abandi bivanze n’abaturage kuri ubu abarwanyi be bakaba barimo kugenzura Bunagana.



Ati: “Imirwano y’ejo yari ikomeye cyane, abasirikare ba FARDC bari basigaye ku mupaka na bo bahungiye muri Uganda, abandi bavanyemo impuzankano bivanga mu baturage, bataye igifaru, ubu turimo kugenzura Bunagana yose’’.

Iyi mirwano yatumye abaturage barenga 5000 bahunga Bunagana n’inkengero zayo bakerekaza muri Uganda mu gihe abandi barenga ibihumbi 25 bahungiye ku mashuri n’insengero y’i Rwanguba, Kabindi na Kinoni muri teritwari ya Rutshuru.

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 mu cyumweru gishize bwari bwatangaje ko batangije intambara ifunguye aho bagiye gufata ibice bitandukanye harimo umupaka wa Bunagana uhuza RDC na Uganda.

Muri iyi mirwano yarangiye Inyeshyamba za 23 zamaze kwigarurira umujyi wa Bunagana n’inkengero zayo, ingabo za FARDC zabonye urugamba rukomeye ziyambura imyambaro ya Gisirikare zambara iya gisivili zihungira mu biturage, abandi bahungira muri Uganda.

Amakuru dukesha Goma 24 nayo yemeza ko benshi mu basirikari b’ingabo za Congo bihinduye abasiviri, kuko bakuyemo imyambaro ya gisirikare , imbunda barazijugunya bahungana n’abandi baturage bose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger