AmakuruImikino

Amafoto yaranze umukino wa Sunrise na Rayon Sports warimo imvururu nyinshi

Ku munsi w’ejo, ikipe ya Rayon Sports yari yagiriye urugendo i Nyagatare mu burasirazuba bw’u Rwanda, aho yari yitabiriye umukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’amahoro wagombaga kuyihuza na Sunrise.

Ni umukino warangiye Sunrise itsinze ibitego 2-1. Cyprien Sinamenye na Moussa Sova ni bo bafunguye amazamu ku ruhande rwa Sunrise, mu gihe Rayon Sports yatsindiwe impozamarira na Christ Mbondi ku munota wa nyuma w’umukino.

Ihangana rikomeye ryari ku mpande zombi ni zo zagiye zitera ubushyamirane ku bakinnyi b’impande zombi, biza gukomera ku munota wa nyuma ubwo Christ Mbondi yari amaze gutsinda igitego cya Rayon Sports. Byabaye ngombwa ko Polisi yinjira mu kibuga, mu rwego rwo gukumira imirwano yashoboraga kuvuka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger