AmakuruImikino

Amafoto yaranze umukino wa shampiyona Manchester United yatsinzwemo na Tottenham

Ikipe ya Manchester United yaraye itsinzwe na Tottenham ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’Abongereza wabereye kuri Old Trafford.

Ibitego 2 bya Lucas Moura na kimwe cya Harry Kane ni byo byafashije ikipe ya Spurs gukura amanota 3 i Manchester. Ni umukino ikipe ya Tottenham yakinnye bigaragarira buri wese ko irusha cyane ikipe ya Manchester United.

Gutsinda uyu mukino byafashije ikipe ya Tottenham gufata umwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 9, ikaba iyanganya na Liverpool ya mbere, Chelsea ya gatatu na Watford ya kane.

Ikipe ya Man United yo yahise ijya ku mwanya wa 13 n’amanota 3 inganya n’amakipe ya Arsenal, Crystal Palace, Fulham na Brithon & Holve Albion ayibanjirije.

Umutoza Jose Mourinho akomeje kujya mu mazi abira.
Antonio Valencia ahanganye na Moussa Dembele wa Tottenham.
Mbega Manchester!
Abakinnyi ba Tottenham bashimira abafana bari baje kubashyigikira.
Mauricio Pochetinno aha amabwiriza Dele Alli.
Lingard ahanganye na Eric Dier.
Lucas Moura yumvana imbaraga na Phil Jones.
Lucas Moura yishimira igitego cya 3.
Nemanja Matic agerageza kunyura kuri Dele na Eriksen ba Tottenham.
Chris Smalling agerageza gucenga Harry Kane.
Kelan Trippier akura umupira kuri Sanchez.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger