AmakuruAmakuru ashushye

Amafoto yaranze inama Perezida Kagame yagiranye n’abasirikare bakuru

Ku munsi w’ejo, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akanaba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yagiranye inama n’abayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Rwanda barenga 1000, abasaba kuba intangarugero mu Banyarwanda.

Ni inama ngarukamwaka ihuza abayobozi bakuru b’ingabo yabereye mu ishuri rya gisirikare riherereye i Gako mu karere ka Bugesera.

Perezida Kagame wari uyoboye iyi nama, yasabye aba basirikare gukora batananirwa ndetse gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byose bigamije gutuma umutekano w’igihugu ugerwaho no kugaragara mu biteza imbere u Rwanda.

Ati”Mwebwe mbwira hano n’abandi dukora akazi kamwe, dufite inshingano zimwe, kwikorera ibyiza ni mwe biheraho kugira ngo bigere n’ahandi, kugira ngo bigere no ku bandi banyarwanda mu gihugu aho ariho hose, mu majyambere twifuza, mu mibereho myiza y’abanyarwanda twifuza, ibiri imbere byose dushaka kugeraho ni aha bihera. Ni mwe biheraho, iyo bitagezenze neza kuri mwe, kuri twe n’ahandi ntabwo bizagenda neza.”

Perezida Kagame aganira n’abasirikare barimo Maj.Gen Albert Murasira uyobora MINADEF, Gen Patrick Nyamvumba usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda na Gen James Kabarebe ugira inama Perezida Kagame mu by’umutekano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger