ImyidagaduroUtuntu Nutundi

Amafoto yaciye ibintu muri iki cyumweru, Rayon Sports ntiyiburira ariko hari n’umusirikare wakoze agashya

Muri iyi minsi amafoto ku mbuga nkoranyambaga yirirwa acaracara kandi rimwe na rimwe ugasanga ntabwo avuzweho rumwe n’abantu bayabonye , icyakora nka Teradignews.rw twabahitiyemo amafoto yavugishije abantu benshi mu cyumweru dusoje.

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo ifoto y’abafana ba Rayon Sports batwaye amagare yabo baje I Kigali kureba umukino wahuzaga Rayon Sports na Gor Mahia yo muri Kenya mu mikino y’amatsinda muri CAF Confederation Cup, aba babonye amagare atava aho ari maze bahitamo kwifashisha imodoka bayifataho mpaka bageze kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ahabereye uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1 bikaba ari ibitego byatsinzwe na Kagere Meddy wa Gor Mahia na Rutanga Eric wa Rayon Sports.

Indi foto yavugishije abantu batari bake ni ifoto yagaragaye ku rukuta rwa Facebook ku wa 5 Gicurasi 2018, uyu munsi nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagaragaye ifoto y’ umusirikare w’ u Rwanda ufite ipeti rya sergeant wafotowe apfukamishije ivi rimwe mu muhanda ngo yambike impeta umukobwa amusaba kumubera umugore nkuko muri iyi minsi abasore basigaye babigenza.

Ababonye iyi foto yacaracaraga ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook bashimye uyu musirikare bavuga ko yicishije bugufi bamwe bakavuga ko ari bo abisabye bahita bamwemerera urukundo nta kuzuyaza bakabana akaramata .

Andi mafoto ni aya Miss w’u Rwanda Iradukunda Liliane wagaragaye yambaye imyenda ya gisirikare ubwo yari yagiye gusura ikirwa cya Nkombo.

Aba bari bagiye gufana Rayon Sports
Iyi foto yavugishije abantu benshi kubera urugwiro aba bombi bari bafite
Afande ati nzaguha Military Love umugani wa Sgt Robert
Uyu we sinzi icyo yashakaga kwerekana
Uyu mukobwa yishirishijeho ifoto [Tatuwaje] ya Trump yewe no ku kibuno ayishyiraho
Miss Iradukunda Liliane ubwo yasuraga abatuye ku kirwa cya Nkombo
Aba bagabo ni abo muri Koreya ya Ruguru bari barinze imodoka Perezida w’iki gihugu Kim Jong Un yari arimo ubwo yajyaga guhura na Perezida wa Koreya y’Epfo
Hhhhh
Miss Rwanda ahoma inzu

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger