AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2020: Amafoto y’abakobwa batsindiye guhagararira intara y’Amajyaruguru

Urugendo rwo gutora umukobwa uzaba Miss Rwanda 2020 agasimbura Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, rwari rwakomereje i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019 hatorwa abakobwa bagomba guhagararira iyi ntara.

Ijonjora ry’ibanze ryabereye mu mujyi wa Musanze aho abakobwa bose biyandikishirije guhagararira intara y’amajyaruguru bari bahuriye.

Muri iyi ntara y’amajyaruguru, abakobwa bari biyandikishije ni 75, abaje aho irushanwa ryari kubera ni 23 mu gihe abari bujuje ibiswa ari 14 ari na bo banyuze imbere y’abagize akanama nkemurampaka.

Nyuma yo guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka babazwa ibibazo bitandukanye, Mike Karangwa, Mutesi Jolly na Umurerwa bari bagize akanama nkemurampaka bemeje ko abahagarariye intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ari:

  • Umubyeyi Natacha
  •   Mukabashambo Phionah
  •  Tumuhorane Braise
  •  Umuhoza Doreen
  •  Urujeni Melissa
  •  Mukangwije Rosine

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 azajya ahembwa umushahara wo ku kwezi ungana n’ibihumbi magana inani y’u Rwanda (800,000 Frw) ndetse azahabwa imodoka ya Suzuki Swift na Rwandamotor na yo yiyongereye mu bafatanyabikorwa. Uyu mwari azajya ahabwa n’ibindi bihembo bitandukanye.

MTN Rwanda uyu mwaka niyo izahemba Miss Popularity uzahabwa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000 Frw) ndetse agahabwa amasezerano yo gukorana n’iki kigo mu kwamamaza gahunda ya Yolo igenewe urubyiruko.

Ikindi cyahindutse ni uko nta mukobwa wemerewe gutsindirwa mu ntara imwe ngo ajye guhatanira mu yindi nkuko byari bisanzwe bigenda.

Multi Design Group izahemba Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 1 200 000 Frw, inahe Miss Rwanda itike y’indege izamujyana Dubai mu biruhuko.

Uyu mukobwa akimara gutangazwa yagize ikiniga ashaka kurira ndetse abura ingufu zo guhagarara

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger