Amakuru ashushyeUmuco

Amafoto y’abakobwa 20 batsindiye kujya muri Boot Camp ya Miss Rwanda 2019

Abakobwa 20 bemerewe kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda uzabera i Nyamata bamenyekanye nyuma yo guhatanira imyanya basubiza ibibazo by’akanama nkemurampaka no kwiyerekana.

Ibirori byo gutora aba bakobwa byabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ahari hateraniye imbaga y’abafana benshi bari baje gushyigikira abakobwa bahatanye.

Umukobwa witwa Mwiseneza Josiane yahamagawe ku nshuro ya nyuma abari mu ihema ryabereyemo iki gikorwa bose bariyamira. Mutoni Deborah bari bahanganye mu kugira amajwi menshi ntiyabonetse mu bakobwa 20 batsinze iri jonjora.

Uyu yabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga muri iri rushanwa kubera kugenda urugendo rw’ibirometero birenga 10 n’amaguru ndetse akanagera ahabereye irushanwa afite isitare.

Muri uyu mwaka ntabwo ariko abakobwa bose bazajya mu cyiciro cya nyuma. Aba bakobwa batorewe kuzajya mu mwiherero ariko nyuma y’icyumweru kimwe hazahita hatangira ibikorwa bizatuma hazajya hataha umwe umwe buri munsi.

Izi mpinduka zo kuba abakobwa batanu muri 20 bazinjira mu mwiherero bazasezererwa zije ziyongera ku zindi zirimo kuba ibisonga bya Nyampinga w’u Rwanda bigiye kujya bihembwa amafaranga.

Nyampinga w’u Rwanda azamenyekana mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.

Abakomeje bihanganisha abadakomeje

Nimwiza Meghan (No 32)
Umukundwa Clemence (No 24)
Uwicyeza Pamela(No 29)
Josiane Niyonsaba (No 13)
Higiro Joally(No 15)
Uwihirwe Casimir Yasipi(No 21)
Umutoni Olive(No 20)
Mwiseneza Josianne ufite abafana benshi cyane muri iri rushanwa
Yageraga imbere y’abakemurampaka abantu bakamufana bikabije

 

Uwase Sangwa Odille(No 16)
Igihozo Darine(No 26)
Uwase Muyango Claudine (No 01)
Inyumba Charlotte(No 33)
Gaju Anita (No 35)
Bayera Nisha Keza(No 22)
Mukunzi Teta Sonia(No 10)
Teta Mugabo Ange Nicole(No 23)
Kabahenda Lika Michael(No 09)
Tuyishimire Cyiza Vanessa (No 06)
Murebwayire Irene(No 18)
Sandrine Umurungi(No 19)

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger