AmakuruUtuntu Nutundi

AMAFOTO: Uko byari byifashe abantu bitegereza Ubwirakabiri bwabonetse ku Isi hose

Mu ijoro ryakeye abantu batandukanye bo ku Isi yose babashije kubona Ubwirakabiri aho ukwezi kwahinduye isura kugatukura ibintu byamaze umwanya muremure cyane bitandukanye n’ibindi bihe by’ubwirakabiri mu kinyejana cya 21.

Ubwo ubu bwirakabiri bw’ukwezi  bwabayeho mu joro ryo ku wa 27 Nyakanga 2o18, abitegereje neza babonye inyenyeri yari iruhande rw’ukwezi muri ariya masaha, byatangajwe ko yaba ari umubumbe wa Mars babonaga.

Amakuru atangwa n’imbuga z’ubuhanga mu bumenyi bw’ikirere agaragaza ko ubundi bwirakabiri bw’ukwezi kose nk’ubu buzongera kuboneka muri Africa mu 2022, mu mwaka utaha nabwo buzaba ariko buboneke neza ku migabane ya Amerika.

I kigali n’ubwo  ikirere cyari cyiganjemo ibicu byinshi  byabangamiye bamwe kureba neza ukwezi  gusa aba bashije kububona hari n’abakoresheje Telescope mu kureba ubu bwira kabiri bw’ukwezi.

Abari  i Abu Dhabi hafi y’umusigiti  wa  Sheikh Zayed Grand Mosque, babonye ukwezi kuzamuka inyuma y’umusigiti
Hejuru ya Abu Dhabi, kwabonetse ku munara muremure  w’umusigiti munini wa Sheikh Zayed
Iyi nyenyeri mubona ahagana hasi ni umubumbe wa Mars wagaragaye mu igihe cy’ubwirakabiri
Mu Bugiriki Ukwezi kuri hagati y’imana za kera zabo Hera na Apollo, i Athens
i Sydney, muri Australia Ukwezi ntikwagaragaye cyane
Aha ni m’u Bugiriki, i  i Poseidon mu gace ka Cape Sounion, 

Sydney, muri Australia abantu bagiye bahuri hamwe kugira barabe uko kwezi gutukura
Mu gace ka Taipei mu gihugu cya Taiwan, aho ubwo bwirakabiri bwamaze umunota wose n’iminota 43 hari abakoresheje ibikoresho bidasanzwe birebera ubwirakabiri
Mu Rwanda hari abakoresheje Telescope bareba uko Ubwirakabiri bugenda

Mu Buyapani(Japan)  abantu bagiye bizanira ibikoresho bireba kure kugirango babashe kureba ubwirakabiri neza
Mu gace ka  Strasbourg, Ukwezi kwagaragaye guca hejuru y’icyo gishusho cyakozwe n’umuhanga mugushushanya wo muri Amerika Jonathan Borofsky.
Mu Buswisse uko niko kwezi kwabonetse hejuru mu mi misozi ya Alpes.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger