AmakuruImyidagaduroUrukundo

AMAFOTO : Miss Aurore yakoreye ubukwe muri Amerika

Bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Miss Kayibanda Mutesi Aurore yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Egide Mbabazi ibirori byari byagizwe byagizwe ibanga rikomeye mu itangazamakuru, gusa byamenyekanye kubera amafoto yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nyakanga nibwo aba bombi bahanye isezerano ryo kubana akaramata nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko mu birori byabereye muri Leta ya Maine i Portland.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo  byatangiye kuvugwa   ko Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda mu 2012 ari mu rukundo na Mbabazi Egide, gusa aba bombi ntibigeze babihakana cyangwa ngo babihishe kuko buri umwe yashyiraga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye babwirana amagambo meza y’urukundo.

Basezeranye kubana nyuma y’amezi atanu uyu musore yambitse Miss Mutesi Aurore impeta ishimangira urukundo rwabo mu muhango wabereye muri  Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada. Miss Bahati Grace nawe witabiriye ibi birori  yashyigikiye mugenzi we Mutesi ku munsi yasezeraniyeho na Mbabazi Egide.

Miss Mutesi Aurore na Egide bari kumwe nababaherekeje muri ibi borori

Miss Aurore ni uku yari yambaye muri ibi birori
Miss Mutesi Aurore , Mbabazi Egide na Miss Bahati Grace usigaye wibera muri Amerika
Mbabazi Egide ugiye kubana na Miss Aurore  ni uku yari yambaye

Miss Aurore ubwo yambikwa impeta ishimangira urukundo rwabo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger