AmakuruImikino

Amafoto: Amasitade atandatu ari mu mijyi ine ya Misiri yiteguye kwakira Igikombe cya Afurika cy’ibihugu CAN 2019

Amakipe  24 azakinira ku bibuga (amasitade)  atandatu  atandukanye arimo; Cairo International Stadium, Air Force Stadium, Port Said Stadium, Ismailia Stadium, Suez Sport Stadium na Alexandria Stadium.

Igihugu cya Misiri cyatoranyijwe mu kwakira iyi mikino nyuma ya Cameroun yari inaniwe kuzuza ibyangombwa yasabwaga na CAF kugira ngo ihabwe aya mahirwe yo kwakira iyi mikino.

Iyi mikino izahuza amakipe 24, izabera mu mijyi ine (4) ikomeye mu gihugu cya Misiri ariyo; Alexandria, Cairo nk’umurwa mukuru, Ismailia na Suez.

  • Cairo International Stadium
Cairo International Stadium niyo izakinirwaho umukino wa nyuma (Final)

Cairo International Stadium ni sitade iri mu zubashywe mu Misiri kuko yakira abantu ibihumbi 75 (75,000), ikaba ari sitade ibamo ubusabane bukabije bw’abafana ku buryo hari n’igihe bamwe bahasiga ubuzima bitewe n’ibyavuye mu mukino cyane ku makipe (Clubs) yo mu Misiri.

Iyi sitade ifite amateka kuko mu 1974 na 1986 yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu gihe mu 2006 yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’amakipe (Clubs) yabaye aya mbere iwayo.

  • Air Force Stadium

Air Force Stadium ni sitade iri mu mujyi wa Cairo, umurwa mukuru wa Misiri ikaba isanzwe ikoreshwa na Al Ahly ndetse na El Entag Al Harby mu kwakira imikino yabo bakina yaba iya shampiyona n’andi marushanwa bitabira. Iyi sitade iri mu zizakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 izwi ku izina rya “ June 30 Stadium”.

Air Force Stadium
  • Alexandria Stadium 

Alexandria Stadium iyi sitade iherukaga kwakira imikino mpuzamahanga muri 2006

Alexandria Stadium
  • Ismailia City Stadium 
Ismailia Stadium iyi sitade iherukaga kwakira imikino mpuzamahanga muri 2006
Ismailia Stadium
  • Port Said Stadium

Port Said Stadium yagize izina rikomeye mu 2012 ubwo abafana barenga 70 bahasigaga ubuzima mu mukino wahuzaga Al Masry na Al Ahly. Nyuma yaje gusanwa kuko yari yangirijwe n’imirwano y’abafana. Nyuma yo gusanwa no gusubirana isura nibwo mu 2018 nibwo ikipe ya Al Masry yongeye gukomorerwa kongera kwakirira imikino yayo muri iyi sitade izakira imwe mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019.

Port Said Stadium
  • Suez Sports Stadium

Suez Sports Stadium

U Burundi, Madagascar na Mauritanie ni bimwe mu bizakina iri rushanwa ku nshuro yabyo ya mbere mu gihe Kenya, Tanzania, Bénin, Namibie na Angola basubiye mu gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka itari mike.

Imikino y’amatsinda izabanzirizwa n’umukino uzaba tariki ya 21 Kamena uzahuza Misiri na Zimbabwe, imikino y’amatsinda izasozwa tariki ya 2 Nyakanga.

Imikino ya 1/8 cy’iri rushanwa izatangira tariki ya 5 Nyakanga, itange amakipe umunani azakina ¼ hagati ya tariki ya 10 n’iya 11 Nyakanga. Imikino ya ½ izaba tariki ya 14, iyo gushaka imyanya ibe tariki ya 17 mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki ya 19 Nyakanga kuri Stade Mpuzamahanga ya Cairo.

Ibihugu birimo Misiri, Maroc, Nigerie, Sénégal na Tunisie byari mu gikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya mu mwaka ushize biri mu bihabwa amahirwe kurusha ibindi.

Mu mikino yitezwe n’abatari bake mu matsinda, harimo uzahuza Maroc na Côte d’Ivoire tariki ya 28 Kamena, ku munsi wa kabiri w’amatsinda. Uyu mukino uzaba uje ukurikira uzaba wahuje Sénégal na Algérie ku munsi ubanza.

Hari kandi umukino ukomeye uzahuza Cameroun na Ghana ziheruka guhurira muri ½ cya CAN 2017 muri Gabon, Cameroun igatsinda ibitego 2-0. Uyu mukino uzaba tariki ya 29 Kamena.

Buri kipe izitabira iri rushanwa, izahabwa ibihumbi 600 by’amadolari ya Amerika mu gihe izegukana igikombe izahabwa miliyoni 4.5 z’amadolari.

Itsinda A : Misiri, RDC, Uganda, Zimbabwe
Itsinda B : Nigerie, Guinée, Madagascar, Burundi
Itsinda C : Sénégal, Algérie, Kenya, Tanzanie
Itsinda D : Maroc, Côte d’Ivoire, Afurika y’Epfo, Namibie
Itsinda E : Tunisie, Mali, Mauritanie, Angola
Itsinda F : Cameroun, Ghana, Bénin, Guinée-Bissau

Twitter
WhatsApp
FbMessenger