AmakuruImyidagaduro

Amafoto agaragaza uburanga bw’abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Uganda 2018

Abakobwa 23 bari guhatanira ikamba rya Miss Uganda 2018 bamaze gutoranywa aho bari no mu mwiherero  kugira ngo biyungure ubumenyi butandukanye nkuko bisanzwe bigenda mu marushanwa nk’aya mu rwego rwo kwitegura neza umunsi wa nyuma hazamenyekaniraho uzasimbura Miss Leah Kagasa umaranye iri kamba igihe kirekire.

Tariki ya 10 Kanama 2018 nibwo hazaba Final hakamenyekana umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Uganda 2018 mu birori bizabera muri Kampala Sheraton Hotel.

Abakobwa 23 bose batoranyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu cya Uganda ubu bari mu mwiherero ‘Boot Camp’ aho bagenda bakora ibikorwa bitandukanye.

Umukobwa uzaba Nyampinga wa Uganda 2018 uruzinduko rwe rwa mbere azarugirira muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho azaba ari mu bikorwa bitandukanye bya UNAA Cuases  inatera inkunga irushanwa rya Miss Uganda.

Nk’uko byatangajwe n’abategura iri rushanwa ry’ubwiza muri Uganda , Zari wahoze ari umugore wa Diamond azaba ari umwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka ndetse by’umwihariko akaba ari we uzaba umujyanama wihariye wa Nyampinga uzegukana iri kamba rya Miss Uganda 2018.

Miss Uganda 2016, Leah Kagasa, yungukiye mu kavuyo kuko amaranye iri kamba imyaka 2 bitewe nuko iri rushanwa ritigeze riba mu mwaka wa 2017.

The New Vision yo muri Uganda yatangaje ko mu kiganiro n’abanyamakuru, Brenda Nanyonjo uhagarariye abategura iri rushanwa yatangaje ko icyabiteye ari uko igihe bari gutora uwari gusimbura Miss Leah Kagasa hari hari kuba andi marushanwa y’ubwiza mu gihugu bakoresha uburyo bakoreshaga  bituma babanza kwiga uburyo bushya  bakoresha bigatandukana .

Bari mu mwiherero aho bakora ibintu bitandukanye …aha bakoraga siporo

Uyu ni Miss Uganda 2016 n’ibisonga bye

Inkuru bijyanye amafoto-agaragaza-miss-uganda-ugiye-kwamburwa-ikamba-amaranye-imyaka-2/

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger