Imyidagaduro

Amafoto agaragaza Miss Uganda ugiye kwamburwa ikamba amaranye imyaka 2

Miss wa Uganda Leah Kagasa wanditse amateka atamenyerewe maze akamarana ikamba imyaka 2 agiye gusimburwa nyuma y’uko yungukiye mu kavuyo muri 2017 ntihatorwe umusimbura .

Leah Kagasa ni we  watsinze amarushanwa y’ubwiza muri Uganda mu mwaka 2016, nkuko bigenda mu bihugu bitandukanye, Nyampinga utowe amarana ikamba igihe cy’umwaka umwe hagatorwa undi umusimbvura , muri Uganda ho si ko byagenze kuko uyu mukobwa yarimaranye imyaka 2 bitewe n’impamvu zatewe n’abategura irushanwa ry’ubwiza muri Uganda.

The New Vision dukesha iy’inkuru yatangaje ko mu kiganiro n’abanyamakuru, Brenda Nanyonjo uhagarariye abategura iri rushanwa yatangaje ko icyabiteye ari uko igihe bari gutora uwari gusimbura Miss Leah Kagasa hari hari kuba andi marushanwa y’ubwiza mu gihugu bakoresha uburyo bakoreshaga  bituma babanza kwiga uburyo bushya  bakoresha bigatandukana .

Imbehe Miss Uganda wa 2016 na 2017 Leah Kagasa igiye kubikwa kuko Brenda Nanyonjo yakomeje avuga ko ntagisibya  muri uyu mwaka wa 2018 irushanwa ryo gutora Nyampinga w’Igihugu cya Uganda rizaba ndetse ko ritazongera guhagarara kuko bafite abafatanyabikorwa b’igihe kirekire.

Abazahatanira iri rushanwa batangiye gutoranywa mu bice bitandukanye  muri Uganda, aho bazahurizwa hamwe mu mwiherero ndetse ubuzima bazaba barimo bukajya bunyuzwa kuri televiziyo y’igihugu n’izindi zibyifuza bikaba biteganyijwe ko umuhango wo kwimika Nyampinga wa Uganda 2018 uzabera kuri Sheraton Hotel tariki ya 10 Kanama 2018.

Leah Kagasa yambitswe ikamba rya Miss Uganda muri 2016 afite imyaka  21 y’amavuko icyo gihe y’igaga ibijyanye n’amasoko [Marketing] avuka i Kabarole mu burengerazuba bwa Uganda, yari agaragiwe n’ibisonga bibiri , igisonga cya mbere ni Charlotte Kyohairwe wari ufite imyaka 20 y’amavuko icya kabiri ni  Ritah Ricky Mutoni wari ufite imyaka 22.

Miss Uganda 2016 n’ibisonga bye
Aha ni muri 2016 , bamwambikaga ikamba none arigeranye no muri 2018
Aha yiyerekanaga imbere y’abari bagize akanama nkemurampaka
Na we ahabwa imodoka , yerekaga abantu urufunguzo
Abo bari bahanganye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger