ImyidagaduroUmuziki

Amafoto 35 utigeza ubona ya Sheebah Karungi wari wambaye impenure mu gitaramo cya Runtown

Mu gitaramo cyabaye ku wa gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 cyiswe The Runtown Experience Kigali cyahuriyemo abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse na Sheebah na Runtown, Sheebah ari mu bahanzi bahagurukije imbaga ndetse arishimirwa bitewe n’uburyo yari yambaye n’uko yabyinaga.

Uyu mugandekazi w’imyaka 27 afite inkomoka mu Rwanda, ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse iwabo muri Uganda yicaje benshi b’igitsina gore  ku gatebe  bakoraga  umuziki , kuri ubu niwe uri kwigarurira imitima ya benshi.

Uyu mugandekazi wahoze abyina ikimansoro mu Rwanda mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko aterwa ishema no kuba muzika ye iri gutera imbere ndetse akaba ageze kurundi rwego kandi yaratangiye abyina indirimbo z’abandi bahanzi.

Sheebah ni umwe mu bahanzikazi bafite amateka yihariye muri muzika  kuko yatangiye kubyina ikimansoro ku myaka 16 gusa y’amavuko ubwo yabaga mu Rwanda.

Iyo umwumvishe neza wumva yarakubititse gusa mu magambo ye aherutse gutangaza ari mu Rwanda ko buri muntu aba afite igihe cye Imana imusubirizamo.

Ati”Burya icyo nasaba abakobwa bagenzi banjye bashaka gukora umuziki n’uko bajya babanza bakamenya ko mu muziki habamo ibirushya byinshi, gutera imbere ntago bibaho mu munsi umwe gusa ahubwo urakora cyane ugategereza igihe nyacyo Imana yakugeneye.”

Sheebah ari i Kigali yavuze ko yanyuze mu nzira zigoye kugira ngo agere aho ari ubu, yanahishuye ko yigeze gushaka gukorana indirimbo na Knowless akamubera ibamba kubera ko yari akiri hasi nta muntu n’umwe umuzi nta n’amafaranga afite.

Sheebah mu gitaramo cya Runtown yarishimiwe cyane bitewe  n’uburyo indirimbo ze zibyinitse, zikaba zarageraga ku misokoro y’abamaze gufata ku gatama ndetse akaba yararirimbye bakumva atava ku rubyiniro.

Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo wadawa, Nkwatako, Binkolela, Farmer yahuriyemo na Ykee Benda ndetse n’izindi nyinshi zirimo n’iyo yakoranya na Runtown bise Weekend.

Sheebah yamaze igihe kirenga iminota 35 ku rubyiniro

Sheebah afite uburyo budasanzwe bwo kubyina cyane ko yahoze mu kimansoro… afite ingingo zigororotse

Sheebah na Runtown baririmba indirimbo bahuriyemo

BINKOLELA, AHERUKA GUHURIRAMO NA THE BEN

Amafoto:BJC/The High Mountain Pictures

Twitter
WhatsApp
FbMessenger