AmakuruImikino

Amacumbi Rayon Sports yubakiwe na Skol yatashywe ku mugaragaro

Kuri uyu wa gatanu, ku ruganda Skol Brewery Ltd Rwanda ruherereye mu Nzove mu karere ka Nyarugenge, habereye umuhango wo gutaha amacumbi uru ruganda rwubakiye abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports rusanzwe rutera inkunga.

Ni umuhanga witabiriwe n’abayobozi ba Rayon Sports ndetse na  Ivan Wulffaert uyobora uruganda rwa Skol wari uruhagarariye. Rayon Sports yo yari ihagarariwe na Perezida wayo bwana Paul Muvunyi, umuyobozi wungirije Maitre Muhirwa Frederic ndetse n’abandi bayobozi banyuranye.

Amacumbi yatashywe Skol yubakiye Rayon Sports yubatse mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo, akaba afite ubushobozi bwo gucumbikamo byibura abakinnyi 44.

Uretse kuba aya macumbi azacumbikwako n’abakinnyi, azajya anakorerwamo umwiherero mu gihe hari umukino ikipe iteganya gukina. Mu gihe cyo kwitegura umukino, Rayon Sports izajya yitoza kabiri ku munsi. Mu gitondo, abakinnyi bazajya bakorera imyitozo ku kibuga, bafate ifunguro rya saa sita, nyuma bajye kuruhukira mu macumbi, nimugoroba basubire mu myitozo. Ku ruhande, aya macumbi afite urwambariro ndetse n’inzu zo kogeramo.

Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi yashimiye uruganda rwa Skol ku bw’umusanzu warwo watumye Rayon Sports itumbagira ikagera ku rundi rwego.

Umuyobozi wa Skol we yavuze ko ibi byose bari kubikora kugira ngo Rayon Sports ikomeze gutera imbere ndetse izagere ubwo itwara igikombe cya CAF Champions League, anaboneraho umwanya wo kuyisaba kwegukana igikombe cy’amahoro ikacyongera ku cya shampiyona.

 

Amafoto: @Rwanda Magazine.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger