ImyidagaduroUrukundo

Amacenga hagati y’umunyamakuru Assumpta n’umunyamideli Eric uvuga ko bakundana

Habaye ukwihakana hagati y’umunyamakuru Assumpta n’umunyamideli Eric mu gihe uyu Eric yari avuze ko akundana n’uyu munyamakurukazi usanzwe akora kuri radio na televiziyo Isango Star.

Urukundo rw’aba bombi rwagaragaye neza mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ubwo hatangwaga ibihembo bya Made In Rwanda Award mu mugi wa Kigali, muri ibi nihembo, umunyamideli Sekamana Eric nawe hari icyo yahawe, ubwo yajyaga kugifata, yaherekejwe n’umukobwa ukora kuri radio na Televiziyo Isango Star mu biganiro by’imyidaganduro.

Ubwo yari avuye kuri stage gufata igihembo cye, Sekamana Eric yavuganye n’itangazamakuru atangaza ko yishimiye iki gihembo yari ahawe dore ko ngo cyari icya mbere yari abonye kuva yatangira akazi ke ko kwrerakana imideli.

Yabajijwe impamvu yaherekejwe na Abayezu Assumpta, yasubije ko ari uko bakundana kandi ko amufata nka Cherie we(Umukunzi we).

Yagize ati:” Assumpta ni cer wanjye, ntabwo njya mvuga igihe tumaranye dukundana ariko igihari ni uko ari umukunzi wanjye.”

Nyuma y’uko uyu musore yari yemeje ko akundana na Assumpta, uyu mukobwa we yanze kugira icyo atangaza yiruka kibuno mpa amaghuru avuga ko nta makuru atanga, gusa ariko ku bwa burembe, yaje kugira icyo avuga atangaza ko Sekamana ari inshuti ye magara, nta by’urukundo bihari nk’uko yari yabitangaje. Yongeyeho ko kuba bagaragaye bari kumwe ari uko bose bari mu bahatanira ibihembo kandi Sekamana akaba yari yaranamusabye ko bazajyana gufata igihembo cye.

Nyuma y’uyu wari usa naho yihakanye uri ku mwita umukunzi we, itangazamakuri ryongeye kwegera Sekama Eric rimubaza impamvu uyu mukobwa amwihakanye maze asubiza ko impamvu ari uko yanze ko bijya ahagaragara kubera ko nawe ari umunyamakuru.

Sekama Ati:”muri abanyamakuru bagenzi be, rero ntabwo aba yifuza ko bivugwa ariko ukuri guhari ni uko dukundana.”

Ahantu hose bajyanaga

Mu mashusho dukesha mugenzi wacu wa Inyarwanda, dore uko byari bimeze ubwo aba bombi babazwaga ku rukundo rwabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger