Uncategorized

Ama G The Black na Green P bannyeze izindi njyana mu ndirimbo yabo nshya

Ama G The Black na Green P bashyize hanze indirimbo yabo bise ‘Abadage’ yumvikanamo amagambo ashimagiza injyana ya Hip Hop ariko bannyega izindi njyana zitari Hip Hop bavuga ko zashyizwe imbere Hip Hop abantu bakayanga.

Iyi ndirimbo ya Green P na Ama G The Black ibaye iya kabiri aba bahanzi bakoranye, yumvikanamo amagambo yibasira abantu bafashe injyana ya Hip Hop bakayikura ku isoko bagashyira ku ibere izindi njyana. Aba baraperi bumvikanisha ko bakeneye ko n’injyana ya Hip Hop nayo yasubira ku ibere kandi bagasoza bumvikanisha ko ari ibintu bazakora bigakunda cyane ko bayikoye bagafata n’irembo.

Ama G ayishyize hanze nyuma y’iminsi micye cyane akoze iyitwa ‘Nturi Njye’ indirimbo we ahamya ko yakunzwe. Kuri ubu we na Green P bakaba biyemeje guhuza imbaraga bagakorana iyi ndirimbo nshya bise ‘Abadage’, banateganya kuyikorera amashusho mu minsi ya vuba akazaba yageze hanze.

Hashize iminsi havugwa abahanzi bataririmba Hip Hop bashishura indirimbo mu cyiswe ibishishwa, muri iyi ndirimbo hari aho Ama G aririmba ati ubu koko twemere ibishishwa bigafate?, ati mureke abo badage tubagire karahanyuze izabo zibure uko zikezwa cyangwa tubagite kera habayeho.

Umva hano indirimbo ya Ama G na Green P

https://www.youtube.com/watch?time_continue=220&v=JgK4VtGgK-4

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger