AmakuruImyidagaduro

Alpha Rwirangira yanenze bikomeye uburyo Khalfan yasebeje umuziki nyarwanda

Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri leta zunze ubumwe za Amerika, Alpha Rwirangira, yanenze Khalfan wavuze ko uruganda rwa muzika nyarwanda ari nta kigenda “Fake” kandi nyamara hari abahereye kera bahirimbanira guteza imbere umuziki nyarwanda.

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018 i Kigali nibwo habereye Final ya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya 8 ikegukanwa na Bruce Melodie aho umuhanzi Christopher ari we wahize abandi bari bahanganye mu gutorwa cyane.

Khalfan yagaragaje agashya ajya ku rubyiniro ari mu isanduku ngo kubera ko abantu benshi bifuje ko yapfa ariko ntapfe, akiva ku rubyiniro yaganiriye n’umunyamakuru wa Isango Star witwa Phil Peter amutangariza ko uruganda rwa muzika ruri ku rwego rwo hasi ‘Feke’.

Phil Peter yifashishije ikiganiro yagiranye na Khalfan, yayashyize ku rubuga rwa Instagram asaba abagera ku 136 bamukurikira kuri uru rubuga kugira icyo babwira Khalfan wavuze ko umuziki nyarwanda ari ‘Fake’.

Abantu benshi bahise batangira gutanga ibitekerezo ariko bakanenga Khalfan bavuga ko yuriye igiti akabona abo hasi ari fake, Alpha Rwirangira we yababajwe n’aya magambo avuga ko ubusanzwe atajya avuga ku bintu nk’ibi (Comment) ariko ko agiye kubivugaho.

Mu gitekerezo cye, Alpha Rwirangira yagize ati:” Icyo nizera ni uko iki ari igitekerezo cya Khalfan gusa, Ikintu kimwe dukwiye twese kumva, kandi tukiga ni uko mu gihe umuntu yita ibyacu twavunikiye igihe kirekire ‘fake’, mbibona nko kudakura mu ruganda rw’umuziki wacu, umuntu akwiye kwisuzuma, agakura, akamenya icyo ashaka, nta muntu uzakwizera nutiyizera ubwawe.”

Yakomeje agira ati:”Reka twige guhitamo icyo kuvuga  n’icyo kutavuga. Icya nyuma cy’ingenzi reka dushake abajyanama nyabo tububahe kandi twizere inama batugira.”

Mu majwi y’abatowe cyane n’amanota y’abagize akanama nkemurampaka muri PGGSS8, Khalfan hose yabaye uwa 8 , uyu muraperi kandi ubwo yari ageze i Rubavu mu bitaramo bya PGGSS8 yatangaje ko kugeza ubu ariwe mwami w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda nubwo mugenzi we Jay C nawe wari muri iri rushanwa waje amuhinyuza akavuga ko atari we mwami nubwo ari umuhanga.

Igitekerezo cya Alpha Rwirangira

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger