AmakuruImikinoImyidagaduroUmuziki

Ali Kiba yatangiye gukina muri shampiyona ya Tanzania yigaragaza

Ali Kiba, umuhanzi ukunzwe n’abatari bake mu gihugu cya Tanzania ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yaraye akinnye umukino we wa mbere muri shampiyona ya Tanzania anitwara neza.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru ni bwo ikipe ya Coastal Union uyu muhanzi aheruka gusinyira yakinnye umukino wa shampiyona ya Tanzania, umukino Ali Kiba yagaragayemo.Ni umukino Coastal Union ya Ali Kiba yakinagamo na Mbeya City birangira banganyije 1-1.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Mkwakwan mu mujyi wa Tanga, Ali Kiba yagize uruhare mu gitego ikipe ye yatsinze dore ko yatanze umupira wavuyemo igitego cy’ikipe ye. Ni igitego cyatsinzwe na Ayoub Lyangaa.

Ni umukino Ali Kiba yanakinnye abanje mu kibuga.

Iki gitego cya Lyangaa cyanafashije Coastal Union kurangiza igice cya mbere iri imbere, gusa mu gice cya kabiri Mbeya City iza kugombora bityo umukino urangira amakipe yombi anganya 1-1.

Ali Kiba wamamaye cyane mu muziki wa Tanzania, yasinyanye na Coastal Union kuyikinira imikino yumva yifuza. Akina nka rutahizamu muri iyi kipe yaraye arotoreyemo inzozi ze zo kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru w’icyamamare.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger