Amakuru ashushye

Ali Kiba yakoze ubukwe buzerekanwa kuri Televiziyo-AMAFOTO

Umuhanzio uzwi cyane hano mu karere k’iburasirazuba ndetse no muri Afurika Ali Kiba yakoze ubukwe aho yasezeraniye kubana akaramata n’umukobwa uvuka muri Kenya Amina Rikesh  bari bamaranye imyaka ibiri babana.

Ubu bukwe bwa Ali Kiba na Amina Rikesh  bwabaye taliki ya 19 Mata 2018 bubera I Mombasa muri Kenya ari na ho uyu mukobwa avuka. Aba bombi basezeraniye mu idini rya Isilamu ndetse n’imihango yose ni iyo muri iri dini.

Kuwa 16 Mata 2018 Ali Kiba yari yahamirije itangazamakuru ryo muri Kenya ko mu bukwe bwe yatumiye abanyacyubahiro batandukanye barimo Guverineri w’Umujyi wa Mombasa Bwana Joho Hassan ndetse ko  abatumiwe muri ubu bukwe bose bazakirirwa mu rugo rw’uyu muyobozi.

Ali Kiba wo muri Tanzaniya yasezeranye n’umunya Kenya Amina  Rikesh , imihango yo gusezerana imbere y’Imana ikaba yabereye  musigiti Masjid Ummu-Kulthum mu gace ka kizingo. Gusa ariko kubona amafoto y’umukobwa ntabwo byoroshye

Biteganyijwe ko uko ubu bukwe bwagenze bizerekanwa kuri AZAM TV na yo ifite icyicaro gikuru muri Tanzaniya.

imihango yose ni iyo muri Isilamu
Inkwakuzi zifatiraga uduselifi
Kubona umugore we ntabwo byoroshye ni uwo wipfutse mu maso
Uwo ni we mugore wa Ali Kiba
Byari ibyishimo byinshi

Ntabwo biba byoroshye kumubona mu maso utari umugabo we……..amahame y’idini rya Isilamu
Ni uwo nguwo

 

AMAFOTO: Bongo5.com

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger