AmakuruImyidagaduro

Ali Kiba yagize icyo asaba abahanzi bo muri “Bongo”

Ali Kiba uri mu bahanzi bakomeye muri Tanzania,yasabye abahanzi bbo muri Bongo kwimakaza umuco wo gukorera hamawe no gufashanya mu rwego rwo kuzamura impano zabo no kurushaho gutea umuziki wabo imbere.

Uyu muhanzi wabaye ikimenya bose kubera indirimbo yagiye akora zakunzwe na benshi yavuze ko yifuza ko ko abahanzi bo mu iri tsinda bakongera gushyira hamwe ndetse akaba yiteguye gutanga inkunga ishoboka yose kugira ngo bongere kubaka ubumwe hagati yabo.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya ‘Mbagala TV’, aho yagize ati: “Urabizi ko abahanzi benshi badashoboye ndetse bamwe banafashanya kubera ubucuti bwihariye bafitanye cyangwa se izindi nyungu bakurikiranyeho, ariko ibi byica ubumwe ndetse nta n’urukundo rurimo.”

Yakomeje avuga ko yizeye ko kugira ngo abahanzi batere imbere bakagombye gufashanya kubera urukundo ndetse no guhorana hafi, bitabaye ibyo ngo nta n’umwe wafasha undi, ndetse ngo birababaje cyane kubona urwango nk’urwo ari rwo rusigaye rubarizwa hagati y’abahanzi bo mu itsinda rya ‘Bongo Flava’.

Yongeyeho ko umumaro wo gukora amatsinda hagati y’abahanzi b’umuziki byongera ubumwe n’ubufatanye hagati yabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger