AmakuruImikino

Alex Oxlade-Chamberlain ntazakina igikombe cy’Isi 2018

Umukinnyi wo hagati w’umwongereza Alex Oxlade-Chamberlain kuri ubu ntagikinnye imikino y’igikombe cy’Isi kubera imvune yagize ku mukino ikipe akinira ya Liverpool yakinaga na AS ROma muri kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League.

Ikipe ya Liverpool yatangaje ko uyu mukinyi w’imyaka 24 atakibonetse mu  gikombe cy’Isi kizabera mu burusiya kubera ikibazo cy’imvune afite mu ivi . Si imikino y’igikombe cy’Isi gusa n’umukino wo kwishyura wa AS Roma na Liverpool muri  kimwe cya kabiri cya Champions League na wo ntazawukina.

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp na we yatangaje ko iyi mvune uyu mukinnyi afite itamworoheye bityo ko bigoye ku mubuza amahirwe yari afite yo kuzigaragaza mu mikino y’igikombe cy Isi. Abicishije ku rubuga rwa Twitter ,Chamberlain yanditse avuga ko ababajwe cyane no kutazagaragara  mu mikino ikipe ya Liverpool ifite muri Champions League ndetse n’ikipe y’igihugu  y’Abongereza.

Chamberlain yavunitse ku munota wa 18 mu mukino ubanza wa Champions League , umukino Liverpool yatsinzemo AS Roma ibitego 5-2.

Oxlade-Chamberlain yaje mu ikipe ya Liverpool avuye muri Arsenal aguzwe  Miliyoni 35 z’Amayelo (£35m), yakinnye imikino  41 amaze kuyitsindira ibitego bitanu.

Muri ibi bihe bibanziriza imikino y’igikombe cy’Isi abakinnyi batandukanye bakina birinda ko bavunika mu rwego rwo kwirinda kuzabura mu mukino y’ igikombe cy’ Isi cy’ibihugu.  Ikipe y’Abongereza iri mu itsinda  rya “G” aho bari kumwe na Panama ,Belgium na  Tunisia iki gikombe cy’isi kizatansgira ku italiki ya 14 Kamena.

Abakinnyi batandukanye bagiye bamuha ubutumwa bwo ku mwihanganisha
Umuzamu wa Liverpool nawe yihanganishije Chamberlain
Twitter
WhatsApp
FbMessenger