AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Al-Shabab yagabye igitero ku ngabo z’u Burundi muri AMISOM

Ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku cyumweru, abarwanyi ba al-Shabab bateye ku birindiro binyuranye by’ingabo za Amisom nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Somali Memo kibogamiye kuri al-Shabab.

Kugeza ubu ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika zagiye kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) ntacyo ziravuga kuri ibi bitero.

Kuwa Gatandatu nibwo muri iki gihugu humvikanye imirwano y’imbunda ziremereye mu ntara ya Lower Shabelle mu majyepfo ya Somalia nk’uko Somali Memo yabitangaje.

Ibi bitero byabaye mu duce twa Arba’ow na Barawe n’ahitwa Arba hari ahanini ingabo z’u Burundi ziri muri AMISOM.

Abatuye utu duce bahamya ko bumvise urusaku rw’amasasu no guhangana gukomeye hagati y’impande zombi.

Imibare y’abaguye cyangwa abakomerekeye muri iyi mirwano n’ibitero byabereye ahantu hatandukanye ntiramenyekana.

Mu mpera y’ukwezi gushize kwa karindwi, abarwanyi ba al-Shabab bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Amisom mu gace ka Bal’ad, igitero cyahitanye abasirikare batandatu b’Abarundi.

U Burundi ni igihugu cya kabiri – inyuma ya Uganda – gifite abasirikare benshi mu ngabo za AMISOM, barenga 5,000.

AMISOM ifite ubutumwa bwo kugarura amahoro buzarangira mu 2021.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger