AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Al-Qaeda irashaka kongera kugaba ibitero kuri Amerika

Mu butumwa bw’amashusho  bufite iminota 30 bwaciye ku rubuga rwa internet As Sahab, Ayman al-Zawahiri usigaye ayoboye uyu mutwe w’iterabwoba yasabye abayisilamu bo ku Isi yose kwihuza bagatangiza  intambara kuri Amerika.

Ayman al-Zawahiri  yashinje Perezida wa Lata Zunze Ubumwe za Amerika , Donald Trump ko ari umuntu mubi cyane ndetse na Amerika ubwayo ari we mwanzi wa mbere w’Abayisilamu bo mu burasirazuba bwo hagati. Ibi Al-Zawahiri yabivuze ashingiye ku cyemezo Amerika iherutse gufata cyo guhindura  Yerusalemu  (Jerusalem) ikayigira umurwa mukuru wa Israel, bakaba bavuga ko iki ari ikimenyetso cyo gushotora Abanya-Palestine .

Amerika kuba yarahise yimura ambasade yayo ikava i Tel Aviv ikajyanwa i Jerusalem, ibi Al-Zawahiri abifata nko gushoza intambara kuba Islamu bo mu burasirazuba bwo hagati n’ahandi ngo kuko ari agasuzuguro kuri bo.

Uyu mutwe w’iterabwoba wasakaje ubu butumwa  ku munsi abanyemerika bibukaho ibitero by’indege bya Al-Qaeda byabaye mu myaka 17 ishize  ku italiki ya 11 Nzeri  bigahitana abarenga 3.000.

Ibi bitero byateye isenyuka  ry’imiturirwa 2 ya World Trade Center izwi nka Twin Tower  ndetse na Pentagon, Ministeri y’ingabo ya Amerika. Ibi bitero byavuzwe ko ari iby’ibyihebe bya Al Quaeda byashimuse indege zikajya kugonga aha hasenyutse.

Ayman al-Zawahiri  usigaranye uyu mutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda nyuma n’urupfu rwa Osama Bin Laden

Uku niko imiturirwa 2 ya World Trade Center izwi nka Twin Tower  yari yubatse mbere y’ibitero byo kuwa 11 Nzeli 2001
Iyi miturirwa yarasenyutse yose ingwa hasi
Uku niko urukuta rwa Pentagon rwabaye nyuma yo kugongwa n’indege ya Boeing 757 gusa ibisigazwa by’iyi ndege , ibyinshi ntibyabonetse aho yagonze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger