AmakuruImikino

Al Hilal Omdurman yaraye igeze i Kigali ihiga gutsindira Mukura VS iwayo (+AMAFOTO)

Ikipe ya Al Hilal Omdurman yaraye igeze i Kigali  ihita yerekeza i Huye izakinira umukino wo kwishyura na Mukura VS, aho umukino ubanza wa CAF Confederation Cup wabereye i Khartoum muri Sudani, iyi kipe yatsinze Mukura VS ibitego 3-0.

Al Hilal yageze i Kigali saa 19:05 n’itsinda ry’abakinnyi 18  n’abatoza babo bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe.

Ikigera i Kigali yakiriwe n’abantu batandukanye barimo Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Regis n’ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Nizeyimana Felix . Abandi ni abakozi ba ambasade ya Sudani mu Rwanda bagiye kwakira iyi kipe y’iwabo.

Bakigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, umutoza wiyi kipe  Irad Zaafouri ukomoka muri Tunisia yabwiye abanyamakuru ko afite icyizere cyinshi ndetse ko bari mu Rwanda gushaka intsinzi ntakindi.

Uyu mutoza yanavuze ko intego za ikipe ari ugutwara iki  igikombe cya CAF Confederation Cup, iyi kipe iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona ya Sudani. Iyi kipe izatangira imyitozo ku wa Kane kuri Stade Huye ahateganyijwe umukino wo kwishyura uzaba kuwa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019, saa 15:30.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Sudani Mohamed Ahmed Bashir (uri imbere) ni nawe kapiteni wa Al Hilal watsinze Mukura VS igitego cya 3

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Regis (ibumoso) n’ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Nizeyimana Felix bagiye kwakira Al Hilal

    

Twitter
WhatsApp
FbMessenger