AmakuruImikino

Akari ku mutima wa Prince na Lague bahamagawe bwa mbere mu kipe y’igihugu Amavubi

Abasore babiri ba APR FC bakiri bato, Lague Byiringiro na Prince Buregeya batangaje ko bishimye guhamagarwa mu kipe y’igihugu nkuru Amavubi ku ncuro yabo ya mbere.

Myugariro Buregeya Prince Aldo na rutahizamu ukina aca ku mpande Lague Byiringiro, bagaragara ku rutonde rw;abakinnyi 27 umutoza Mashami Vincent yiyambaje mu rwego rwo kwitegura umukino Amavubi afitanye n’Inzovu za Côte d’Ivoire. Aya makipe yombi azahurira kuri Stade ya Bouaké, mu mukino w’itsinda H mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Hazaba ari ku wa 23 z’uku kwezi.

Baganira n’urubuga rw’ikipe ya APR FC, Prince Buregeya na Lague Byiringiro batangaje ko bishimiye cyane guhamagarwa bwa mbere mu kipe nk’uru y’igihugu.

” Ni ibintu byanshimishije cyane birumvikana byose mbikesha gukora cyane kandi nkanagerageza kumvira inama z’abakinnyi bagenzi banjye ndetse m’abatoza bantoza mu ikipe yanjye ya APR FC.” Myugariro Buregeya Prince Aldo.

Mugenzi we Lague yagize ati”ibi [guhamagarwa] ni ibintu nifuje kuva kera ngitangira gukina umupira w’amaguru, ni intambwe ikomeye cyane nteye mu buzima bwanjye ibi rero binteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane kugira ngo nkomeze ntere imbere.”

Prince Buregeya na mugenzi we Lague Byiringiro basanzwe bakinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20. Bahamagaranwe n’abandi bakinnyi bashya nka Habimana Hussein bita Eto’o wa Rayon Sports, cyo kimwe n’abandi bakinnyi batari baherutse mu Mavubi makuru nka Nsabimana Eric wa AS Kigali ndetse n’umunyezamu Emery Mvuyekure ukinina Tusker yo muri Kenya.

Buregeya Prince mu mwambaro w’ikipe y’igihugu Amavubi U-20.
Rutahizamu Lague Byiringiro ngo guhamagarwa mu Mavubi ni intamwe ikomeye yateye.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger