AmakuruImyidagaduro

Akari ku mutima wa Junior Multisystem wagarutse mugutunganya umuziki

Producer Junior Multisystem  [Karamuka Jean Luc] umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo mu Rwanda, yubatse izina mu myaka irenga icumi ishize ashimira Imana cyane yamurokoye  kuri ubu nubwo yaciwe ukuboko kw’ibumoso yagarutse muri studio.

Nyuma yo kuva mu bitaro, Producer Junior yavuze ko amaze gutora agatege ndetse yahise asubira mu kazi asohora indirimbo ya mbere ya Oda Paccy bise ‘Happy’ anagaragara mu mashusho yiyo ndirimo ari kumwe na Oda Paccy muri studio ya Empire Records.

Producer Junior ubwo yari mukiganiro ‘Versus’ gica kuri Televiziyo y’u Rwanda yavuze ko yarokowe n’ukuboko kw’Imana yatumye imodoka igonga icyapa cyo ku muhanda ikagabanya umuvuduko kandi yari igiye kumukandagira umutwe ababonye biba babonaga ko yapfuye atari kurokoka.

“Abantu baje kunkiza bari bazi ko napfuye, mushiki wanjye yahagurutse yabaye nk’umusazi, masenge na we yahagurutse avuza induru ngo ‘umwishywa wanjye arapfuye’.”

Junior yakoze impanuka ku tariki ya 30 Werurwe 2019, ahagana saa yine z’ijoro, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yabagongeraga i Remera ku gahanda gahuza kaburimbo n’Ivuriro Polyfam, hepfo gato ya The Mirror Hotel.

Producer Junior avuga ko yabonye nubwo hari abavuga ko itabaho cyangwa batarayibona

 “ Hari abantu bavuga ngo ntabwo barabona Imana, ariko njyewe narayibonye. Ntabwo niyumvisha uburyo imodoka yaba irimo kugukaraga igiye guhita ikandagira umutwe hanyuma igahita ikubita kiriya cyapa cyanditseho Stop ku muhanda.”

Junior avuga ko ibabaye ari nko gusogongera ku rupfu , ngo bikiba yahise asaba imbabazi Imana  ihana ibyaha.

“Njye nasogongeye ku rupfu, kuko napfuye ndi kureba. Impamvu namenye ko ndi gupfa, ni uko ibyambayeho byose nahise mbibona, ariko Imana yaramfashije impa amasegonda make, muri uwo mwanya wa nyuma nahise nsaba Imana imbabazi, nahise nihana.”

Ikintu cya mbere cyamugoye ni ukumva ko bagiye kumuca ukuboko .

 “Ikintu cya mbere nari mfite icyizere ko batazanca ukuboko, nabonaga intoki zikiriho. Baransuzumye basanga ntabwo kumvura byakunda bafata umwanzuro baca akaboko. Nabanje kubyanga, umuryango warabyanze, n’abantu bacu baba hanze barabyanga, nyuma banshyizemo icyuma mbana nacyo hafi iminsi itatu nyuma bagaruka kunsuzuma ariko basanga nta kigenda bafata umwanzuro wa nyuma baca ukuboko.”

Junior avuga ko nubwo yaciwe ukuboko kw’ibumosa bitatuma ava mu muziki kuko burya muri studio ngo ukuboko gukora akazi kenshi ni ukw’iburyo.

“Hari ikintu nkunda kuvuga iyo nsoje indirimbo, iyo nizihiwe mvuga ko ‘umuziki nzawubamo kugeza mpfuye’. Umuziki undimo, ndawukunda kandi nzawukora kugeza mpfuye.”

Ubu Producer Junior yakomeje gukorera muri studio yitwa  Empire Records ya Oda Paccy wanamubaye hafi cyane mu gihe yari ari kwa muganga.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger