AmakuruImikino

Akarere ka Gicumbi kasabye kuva mu banyamuryango ba Gicumbi FC

Mu nteko rusange yahuje abanyamuryango ba Gicumbi FC kuri iki cyumweru, babwiwe ko akarere ka Gicumbi gasanzwe gatera inkunga iyi kipe yo mumajyaruguru kasabye kuva mu banyamuryango bayo ariko kagakomeza kuyireberera.

Ni nteko yari iyobowe na perezida w’iyi kipe, Urayeneza John, ikaba yitabiriwe n’abanyamuryango batarenze 40 mu banyamuryango babarirwa muri 250 iyi kipe ifite.

Ibigamijwe byari kurebera hamwe aho iyi kipe igeze yitegura shampiyona y’umwaka w’imikino 2019/2020, kwemeza cyangwa guhakana ubusabe bw’abanyamuryango bashya basabye kwinjira mu kipe, gusezerera, kwirukana cyangwa guhagarika by’agateganyo umwe mu banyamuryango, kurebera hamwe raporo y’umugenzuzi w’ikipe ndetse no kureba ku ngengo y’imari Gicumbi FC izakoresha mu mwaka utaha w’imikino uteganyijwe gutangira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Ku ngingo ijyanye no gusezerera, kwirukana cyangwa guhagarika by’agateganyo umwe mu banyamuryango, abanyamuryango ba Gicumbi FC babwiwe ko ubuyobozi bwandikiwe n’akarere ka Gicumbi, gasaba ko kakwemererwa kuva mu banyamuryango b’iyi kipe.

Impamvu akarere kasabye kuvanwa mu banyamuryango, ngo ni ukwanga gutera ishyari andi makipe abarizwa muri aka karere katabereye umunyamuryango, ndetse no kwirinda ko hari amakosa ashobora gukorwa [urugero nko gukoresha nabi umutungo wa leta] ku bw’inyungu za Gicumbi FC.

Cyakora cyo yaba Ndayambaje Felix usanzwe ayobora aka karere cyangwa Mujawamariya Elizabeth usanzwe ari umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, bose bamaze impungenge abanyamuryango ba Gicumbi FC bababwira ko kuba akarere kasabye kuva mu banyamuryango bitavuze ko kagiye guhagarika inkunga kagenerega ikipe.

Gicumbi FC izakoresha ingengo y’imari ikubye hafi gatatu iy’umwaka ushize

Iyi kipe kandi yagaragarije abanyamuryango bayo ko mu mwaka utaha w’imikino iteganya gukoresha angana na miliyoni 160 z’Amanyarwanda, azava ahantu hatandatu hatandukanye.

Aha harimo amafaranga azatangwa n’akarere ka Gicumbi kagomba gutanga inkunga ya 24,000,000Rwf, azava mu banyamuryango byitezwe ko bazatanga umusanzu binyuze mu makarita yamuritswe, azava mu bakozi b’ibitaro bya Byumba, azava mu baterankunga ikipe iteganya kubona ndetse n’azava mu kugurisha amatike yo ku kibuga.

Ni amafaranga akubye hafi incuro eshatu ayo Gicumbi yakoresheje mu mwaka w’imikino ushize, dore ko iyi kipe yakoresheje ingengo y’imari irenga gato 60,000Rwf.

Aya mafaranga azakoreshwa mu mishinga itandukanye ikipe ifite, harimo imishahara y’abakinnyi na Staff Techinique, kugaburira abakinnyi no kubacumbikira (dore ko bazajya baba hamwe), kwita ku marerero y’umupira w’amaguru iyi kipe ifite hirya no hino mu karere ka Gicumbi ndetse n’ibindi nkenerwa ikipe izakenera.

Okenge Lulu Kevin na Mfitumukiza Nzungu baracyari abakinnyi ba Gicumbi FC.

Mu gihe bizwi ko aba basore bombi bamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports, perezida wa Gicumbi FC Urayeneza John yavuze ko bagifatwa nk’abakinnyi ba Gicumbi, ngo kuko hari ibyo Kiyovu Sports isabwa kubatangaho itaratanga kugeza magingo aya.

Perezida John yavuze ko biteguye gutanga aba basore ku rutonde rw’abakinnyi Gicumbi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino kuko bakiyifitiye amasezerano.

Gicumbi FC Ntabwo iramenya aho izakirira imikino yayo ya shampiyona.

Magingo aya ikipe ya Gicumbi FC ntabwo iramenya aho izakirira imikino yayo ya shampiyona, nyuma y’uko Ferwafa igaragaje ko ikibuga cy’i Gicumbi kitujuje ibisabwa byatuma gikinirwaho imikino ya shampiyona.

Cyakora cyo mu mishinga ikipe ifite ni uko iki kibuga kiri mu nzira zo gusanwa, ku bufatanye n’imwe muri sosiyete zo muri Maroc.

Abanyamuryango ba Gicumbi kandi bahumurijwe babwirwa ko kuba ikipe yabo yaragiye itsindwa imikino ya gicuti iheruka gukina bitavuze ko itazatanga umusaruro mubi muri shampiyona, ngo kuko abakinnyi kuri ubu ifite ari beza kurusha abo yari ifite mu mwaka w’imikino ushize, bityo hakaba hari ikizere cy’uko bazatanga umusaruro mwiza.

Inteko yasojwe Abanyamuryango na komite biyemeje gufatanya, kugira ngo Gicumbi FC izagere ku ntego yihaye zo kuza byibura mu makipe atandatu ya mbere muri shampiyona.

Visi-Mayor wa Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abwira abanyamuryango ko akarere kazakomeza kuba hafi y’ikipe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger