Imyidagaduro

Akanyamuneza ni kose kuri Miss Igisabo waserukiye u Rwanda(Amafoto)

Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina ry’Igisabo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 akaza no kuba Miss Populality, yaserukiye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza  riri kubera  muri Philippines.

Miss Uwase Hirwa Honorine yitabiriye  irushanwa ry’ibidukikije ryitwa Miss Earth riri kuba ku nshuro yaryo ya 17, iri rushanwa rigiye guhuza abakobwa batandukanye baturutse impande zose z’Isi, rifite intego yo kwifashisha mu buvugizi ba Nyampinga bazwi mu bijyanye n’imyidagaduro  no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.

Iri rushanwa rizahuriza hamwe abakobwa bagera kuri 91, rizasozwa tariki 4 Ugushyingo 2017. Ndetse byari biteganijwe ko abakobwa bose bazahatanira iri kamba bagombaga kugera muri Philippines kuwa gatanu tariki 6 Ukwakira 2017.

Uwase Hirwa Honorine yahagurutse mu Rwanda ku wa gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017, yerekeza muri Phillipines muri iri rushanwa.

Abazarushanwa bazamara ukwezi muri icyo gihugu mu bikorwa bitandukanye birimo imyiteguro y’umunsi nyirizina w’ibirori bizamenyekaniramo uwegukana ikamba ndetse n’ibyo kumenyekanisha gahunda ziteza imbere ibungwabungwa ry’ibidukikije.

Uwase Hirwa Honorine na bagenzi be

Ibihugu n’ibirwa byitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka ni : Angola, Argentina, Australia, Austria, Bahamas, Belarus, Belgium, Belize, Bolivia, Bosnia & Herzegovina, Brazil,Cambodia, Cameroon, Canada, Chile, China, Chinese Taipei, Colombia, Cook islands, Costa Rica, Crimea, Croatia, Cypus, Czech republic, Denmark, Dominican republic, Ecuador, England, Ethiopia, France, Germany, Ghana, Guadeloupe, Guatemala, Haiti, Honduras, Hungary, India, Indonesia, Israel, Italy , Japan, Korea, Kyrgyzstan, Lebanon, Malaysia, Malta, Mauritius, Mexico, Moldova, Mongolia, Myanmar, Nepal, Netherlands, New Zealand, Nigeria, Northern Ireland, Pakistan, Panama, Paraguay, Peru, Philippines, Poland, Portugal, Puerto Rico, Reunion island, Russia, Rwanda, Samoa, Serbia, Sierra Leone, Singapore, Slovak Republic, Slovenia, South Africa, Spain, Sri Lanka, Sweden, Switzerland, Thailand, Tonga, Uganda, Ukaraine, USA, U.S. Virgin islands, Venezuela, Vietnam, Wales na Zambia.

https://teradignews.rw/2017/10/06/hirwa-honorine-wamamaye-nkigisabo-agiye-guserukira-u-rwanda/

Aba bakobwa bose bamaze kwitabira baganirizwa
Miss Hirwa Honorine “Igisabo” na bagenzi be.. akanyamuneza ni kose

Hirwa Honorine na mugenzi we wo muri Ireland y’Amajyaruguru babana mu cyumba
Akanyamuneza ni kose kuri Uwase Hirwa Honorine “Igisabo” na mugenzi we babana mu cyumba

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger