AmakuruImikino

Akanyamuneza ku maso y’abakinnyi ba Rayon Sports ubwo bahuraga na bagenzi babo b’Abarundi bakinanye

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa mbere ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza i Conakry muri Guinea, aho yitabiriye umukino w’itsinda H mu ijonjora ry’igikombe cya Afurika.

Iyi kipe yaraye i Addis Ababa muri Ethiopia, aho yaraye mbere yo guhaguruka uyu munsi yerekeza i Conakry muri Guinea.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bakigera ku kibuga cy’indege cya Addis, bahahuriye n’ikipe y’igihugu y’Uburundi Intamba ku rugamba yahanyuze yerekeza i Bamako muri Mali, aho igomba guhurira na Les Aigles du Mali mu mukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika.

Abakinnyi b’Amavubi bakina muri Rayon Sports n’Abarundi bayikiniye, cyo kimwe na Makenzi na Meddie Kagere bakinanaga muri Gor Mahia bahuye bahuza urugwiro, birangira banafatanye udufoto t’urw’ibutso.

Iyi foto yafashwe n’abakinnyi b’impande zombi igaragaramo Yannick Mukunzi, Meddie Kagere, Rutanga Eric, Manzi Thiery, Rwatubyaye Abdul,  Djabel Manishimwe na Kevin Muhire ku ruhande rw’Amavubi, cyo kimwe na Amis Cedric, Karim Nizigiyimana, Shassir Shassir na Shabani Hussein Tchabalalaku ruhande rw’Intamba mu Rugamba

Umukino w’Amavubi na Syli National ya Guinea uteganyijwe kubera kuri Stade Le 18 Septembre kuri uyu wa gatanu.

Shassir Nahimana ari kumwe na bagenzi be bahoze bakinana muri Rayon Sports.
Shassir na Tchabalala bari kumwe na bagenzi babo bakinanye muri Rayon Sports.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger