AmakuruImikino

Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kahamagaje umuuobozi wa Rayon Sports n’umuvugizi wayo nyuma y’amagambo baherutse gutangaza

Umuyobozi wa Rayonsports Munyakazi Sadate n’Umuvugizi wayo, Nkurunziza Jean Paul, bahamagajwe n’Akanama gashinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kugira ngo batange ibisobanuro ku magambo batangaje ku bariyobora.

Funclub yatangaje ko aba bombi bagomba kwitaba ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi.

Ibyo Munyakazi Sadate na Nkurunziza basabwaho ibisobanuro, ni ibyabaye mbere gato na nyuma y’Irushanwa ry’Ubutwari 2020 ryasojwe tariki ya 1 Gashyantare 2020.

Rayon Sports ntabwo yitabiriye iri rushanwa ryatangiye tariki ya 25 Mutarama, ifatirwa ibihano na FERWAFA nyuma y’inama yabaye tariki ya 7 Gashyantare 2020.

Mbere gato, ubwo Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yaganiraga n’itangazamakuru ku byerekeye kwikura mu Gikombe cy’Ubutwari, yumvikanye avuga ko Komite ya FERWAFA atari abafatanyabikorwa ahubwo ari ’abakozi babo’.

Ati ” FERWAFA ntabwo ari umufatanyabikorwa wacu, FERWAFA ni abakozi bacu , bariya mubona…Comité exécutif (Komite Nyobozi), Umunyamabanga wayo Régis…”

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yabaye tariki ya 7 Gashyantare, yavuze ko imyitwarire yaranze uyu Muvugizi wa Rayon Sports igomba gukurikiranwa n’Akanama kabishinzwe.

Bukeye bwaho, tariki ya 8 Gashyantare, FERWAFA yatangaje ibihano byafatiwe Rayon Sports, ibi byatumye Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, ashyira ku rubuga rwa Twitter, ubutumwa busaba ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kwegura kuko butagifitiwe icyizere.

Yagize ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe n’abo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni ukwegura, ntabwo wayobora abantu batakubonamo icyizere ni yo mpamvu mpamya ko iyi nama ari yo nziza ku buyobozi bwa FERWAFA. Mu kuri nta cyizere ugifitiwe…”

Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA, Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe.

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate

Bivugwa ko mu gihe aba bombi bahamwa n’ibyo basabwaho ibisobanuro, buri umwe ashobora guhanishwa igihano kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri atagaragara mu buyobozi bw’ikipe.

Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza J.Paul
Twitter
WhatsApp
FbMessenger