AmakuruImyidagaduro

Akababaro: UmUhanzi ukomeye muri Amerika wari ukunzwe na benshi yitabye Imana

Umuhanzi wari ukomeye cyane muri Leta zunze ubumwe z’Amerika JayDaYoungan w’imyaka 24 yitabye Imana amakuru yemeza ko yishwe arashwe.

Inkuru y’urupfu rw’uyu musore yahamijwe na Polisi yo muri Leta ya Louisiana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 27 Nyakanga 2022.

JayDaYoungan yitabye Imana nyuma y’umunsi umwe yari amaze mu bitaro kuko yarashwe kuwa 26 Nyakanga 2022 n’abantu batigeze bamenyekana bamurashe bamusanze iwe murugo.

Ikinyamakuru TMZ cyavuze ko cyahawe amakuru n’umwe mu bapolisi bageze ahabereye ukuraswa k’uyu muraperi.

Cyanditse ko ku wa 26 Nyakanga 2022 ari bwo cyabonye amakuru y’uko hari urugo rwabayeho iraswa ndetse babiri bari bakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga n’abahageze mbere.

Nyuma yo kugerageza kwita ku buzima bwa JayDaYoungan wari mu barashwe, mu ijoro ryo ku wa 27 Nyakanga 2022 ni bwo byamenyekanye ko uyu musore yashizemo umwuka.

Mu 2017 ni bwo JayDaYoungan yatangiye kumenyekana mu muziki ubwo yasohoraga Mixtape yise ‘Ruffwayy’ iyi yariho indirimbo nka “Interstate” yatumye aba ikimenyabose.

Mu 2020 ni bwo uyu musore yatangiye kumenyekana hose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gusohora indirimbo “Elimination” yari kuri Mixtape 23. Nyuma y’iyi yasohoye mixtape yise ‘Forever 23’ yariho indirimbo nka “Thot Thot” na “Purge” zamenyekanye cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger