AmakuruImyidagaduro

Aime Bluestone asaba itangazamakuru kwirinda kubogama mu kumenyekanisha umuziki nyarwanda

Aime Bluestone umuhanzi wazamutse neza muruhando rwa muzika hano mu Rwanda avuga ko kutamenyekana kw’ibihangano bimwe na bimwe bigirwamo uruhare n’itangazamakuru cyangwa abandi bagakwiye kuzamura umuzika babogama cyane.

Uyu muhanzi wagiye akora indirimbo zitandukanye  zigakurwa n’abatari bake nyuma agasa nubuzeho cyane  asaba ko abanyamakuru cyangwa abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa byo kumenyekanisha umuziki nyarwanda  kwisubiraho bagakora akazi kabo neza niba bashaka kugeza umuziki nyarwanda kure.

“Hari igihe wumva indirimbo ikinwe kuri radio wumva itari hejurtu yiyawe bikagutera kwibaza byinshi ariko ukibaza impamvu niba  ari imibanire uwo muhanzi afitenye n’ukina iyo ndirimbo bikakuyobera , ukibaza igituma wowe mudafatanya kandi akazi ashinzwe ari ugucuranga umuziki cyangwa mugufasha  kuzamura umuziki muri rusange.”

Bluestone ubwo yari mu kiganiro Samedi Detante  yanze kugira uwo atunga agatoki waba akora nk’ibi byokubogama mu gukina indirimbo z’abanzi nyarwanda gusa ngo azi neza ko bibaho .

Uyu muhanzi avuga ko iyo akeneye kumenyekanisha umuziki we hari abo atakirirwa yegera ngo bamufashe muri iyi gahunda  kuko azi neza ko ntacyo bamufasha ahubwo abonako yaba ari gutakaza igihe .

“Rimwe na rimwe hari igihe uba ufite indirimbo nshyashya ariko hakaba hari umuntu udashobora kuyishyira kuko uzi imikorere ye runaka uzi. Ni ukwica umuziki muri rusange niba uri umunyamakuru wiyemeje guteza umuziki nyarwanda imbere utitaye ngo uriya  nicyo ntekereza kugirango umuziki nyarwanda utere imbere.  ”

Aime avuga ko itangazamakuru n’umuhanzi ari abantu bagakwiye kiba bamwe niba bashaka ko umuziki nyarwanda ugera kure kubufatanye bwa bose. Umuhanzi akwiye gushyiramo imbaraga nyinshi n’umunyamakuru agashyiramo imbaraga nyinshi mugufasha umuhanzi no kuzamura uyu muziki.

Si Aime Bluestone uvuze ibi gusa ni kenshi byagiye byumvikana hirya nohino abahanzi batandukanye bakizamuka n’abandi bamaze kubaka izina bagasubira hasi bavuga ko hari abanyamakuru n’abandi bafite aho bahurira n’uruganda rw’umuziki nyarwanda babogama cyane iyo bakina indirimbo z’abahanzi .

Aime Bluestone kuri ubu afite indirimbo nshya yise “Bimparire” yayishyize ahagaragara n’amashusho yayo nyuma y’indi yari aherutse gukora yise “Reka ngukunde”

Aime Bluestone

Bimparire indirimbo nshya ya AIme Blustone

https://www.youtube.com/watch?v=R9ST8PbG4LY 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger