AmakuruAmakuru ashushye

Ahantu heza ho gutemberera muri 2020, Kigali na yo irimo

Urubuga rwa Forbes rwashyize hanze urutonde rw’ ahantu heza hazaba hagezweho mu 2020 ku buryo uwahasohokera cyangwa akahatemberera yahagirira ibihe byiza , Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa gatanu kuri uru rutonde.

Ni urutonde rw’ahantu 20 urubuga Forbes ruzwiho gutangaza ubushakashatsi buba bwakozwe ku rwego rw’isi mu bintu bitandukanye nk’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, imiyoborere no gutangaza ibintu bigezweho.

Ikigo Ovation Travel Group cyakoze ubwo bushakashatsi kivuga ko umujyi wa Kigali ubu uri mu cyiciro kimwe n’imijyi nka Cape Town muri Afurika y’Epfo na Marrakech muri Maroc, San Miguel del Allende wo muri Mexique, Chiang Mai wo Thailand,iyi na yo ikaba iri kuri urwo rutonde rw’ahantu 20 ho gutemberera muri 2020.

Abakoze ubwo bushakashatsi bavuga ko muri rusange u Rwanda rwateye imbere mu buryo bugaragara nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umujyi wa Kigali by’umwihariko umaze kwamamara ku isi nk’umwe mu mijyi y’intangarugero mu kugira isuku n’umutekano.

Amahoteli akomeye aherutse gufungura imiryango mu Rwanda na yo ari mu byatumye igihugu kizamuka mu rwego mpuzamahanga by’umwihariko mu bukerarugendo. Ayo ni Singita Kwitonda Lodge iherereye mu Majyaruguru mu nkengero za Pariki y’Ibirunga na One&Only Nyungwe House iherereye ku ishyamba rya Nyungwe.

Urutonde

1. Amangiri/Lake Powell, Utah/Antelope Canyon, Arizona

2. Palermo/Sicily, Italy

3. Cape Town, South Africa

4. Bariloche/Patagonia, Argentina

5. Kigali, Rwanda

6. Marrakech, Morocco

7. Porto/Douro Valley, Portugal

8. Tel Aviv, Israel

9. Atacama Desert, Chile

10. Dubrovnik, Croatia

11. Tokyo, Japan

12. Pigeon Forge, Tennessee

13. Kotor, Montenegro

14. Cabo San Lucas/Los Cabos, Mexico

15. Chiang Mai, Thailand

16. Machu Picchu/Cusco, Peru

17. Melbourne, Australia

18. Mendoza, Argentina

19. Vira Vira, Chile

20. San Miguel del Allende, Mexico

Twitter
WhatsApp
FbMessenger