AmakuruPolitiki

AGEZWEHO NONAHA!! M23 imaze kwigarurira akandi gace gakomeye muri DRC

Abarwanyi b’umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za leta ya DR Congo (FARDC) hadohotse amakuru avuga ko bamaze kwigarurira akandi gace ka Ntamugenga kari mu birometero 40 ugana mu mujyi wa Goma

Kuri uyu wa Gatanu imirwano yakomeje muri gurupoma Jomba na Rwankuba aho ingabo za Leta FARDC zifatanyije na MONUSCO ziri kugerageza kwisubiza ikiraro cya Rwankuba muri Tchengerero zari zambuwe ku munsi w’ejo



Uyu munsi mu masaha ya saa tanu nibwo ingabo za M23 zatsimbuye FARDC zizambura akandi gace ka Ntamugenga.

Aka ni agace k’imisozi miremire ,abahanga mu bya gisilikare bavuze ko kuri M23 bisobanuye ikintu gikomeye kiyihesha amahirwe yo kuba yakwigarurira umujyi wa Rutschuru n’inkengero zawo.

Ibintu bikomeje kuba bibi muri kariya gace ka Rutschuru aho uko umunsi ukeye ingabo za Leta zikomeje gutakaza ibirindiro bikomeye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger