AmakuruPolitiki

AGEZWEHO NONAHA: FARDC yahuje imbaraga na Rud Urunana bagaba igitero gikaze kuri M23 ngo bisubize Bunagana

Kugeza ubu imirwano ni ntugacogore hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za leta FARFC bakomeje kuvugitana kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2022.

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije na Rud-Urunana, bagabye ibitero ku birindiro bya M23 biri ahitwa Rubavu.



Mu itangazo ryasohowe n’Umutwe wa M23 riragira, riti “Ingabo za FARDC zagabye ibitero bikomeye mu birindiro bya M23 biri ahitwa Rubavu, Busanza muri Gurupoma ya Bwinza no mu bice bya Karambi na kitagoma werekeza kumupaka wa Congo na Uganda.”

Umuturage uri i Busanza twahaye izina rya Habimana ku bwumutekano we, yabwiye Rwandatribune ko ubusanzwe agace ka Busanza na Kitagoma hari hashize iminsi ibiri kigaruriwe na M23.

Yagize Ati “Hashize imyaka icumi agace kagenzurwa na RUD Urunana cyane abo mu mutwe wa CRAP iyobowe na Cpt Nshimiyimana Cassie uzwi nka Gavana. muri iki gitondo nabonye umurongo munini w’abarwanyi ba RUD Urunana berekeza ku musozi wa Rubavu gusa sinamenye impamvu zabyo ariko twunvise ko hariyo imirwano.”

Imirwano yongeye kubura muri ako gace mu gihe abakuru b’Ibihugu bagize umuryango wa EAC bagiye kongera guteranira i Nailobi mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger