AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro

Nyuma y’uko agakiriro ka Gisozi gaherutse kwibasirwa n’inkongi y’u uriro mu ntangiriro z’ukwezi,kongeye kwibasirwa n’inkongi mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Iyo nkongi yadutse ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki 29 Kamena 2019 ije ikurikira iyahabaye tariki 03 Kamena 2019.

Igice gikomeje gushya ni ikiri haruguru y’umuturirwa witwa UMUKINDO, aho kuri iyi nshuro hasigaye agace gato ugereranyije n’ahamaze gushya.

Abaturage babibonye bavugaga ko umwe mu bacuruzi witwa Jonas wahishije ibicuruzwa bye ku nshuro ya kabiri, ngo yendaga kwiroha mu muriro kugira ngo umutwikane n’imitungo ye.

Uwitwa Egide uzwi ku izina rya Dizayina w’umubaji, akomeza arondora ingaruka zizakurikiraho nyuma yo gushya kw’Agakiriro kari gatunze imiryango y’Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi

Agira ati” Ku bantu bari bahafite ibicuruzwa n’abahakorera tugiye gukena. Niba waryaga kabiri ku munsi, urarya rimwe nabwo bikugoye”.

Akomeza asobanura ko hari ihungabana rigiye kwibasira ba nyir’ibicuruzwa hamwe n’imiryango y’abantu bari bahafite akazi ka buri munsi.

Ubushobozi bw’abantu bwo kugura ibintu bitandukanye ngo bugiye kugabanuka kuko nta mafaranga bazaba bagifite.

Vuguziga Faustin ucuruza “triplex” aho mu Gakiriro agira ati” ubu se ko abantu baguraga ibicuruzwa byanjye bitewe n’ibyo bakoresheje hariya hahiye, ubu hari ifaranga nzongera gukoraho, reka da!”

Akomeza asobanura ko ibikoresho byo mu nzu nk’intebe, ameza ndetse n’iby’ubwubatsi nk’inzugi n’amadirishya, ngo bigiye guhenda cyane bitewe n’ububiko bw’imbaho bwahakongokeye.

Hari n’abandi baturage bakomeza bagaragaza uburyo amabanki akorera mu Gakiriro nayo ashobora guhomba bitewe n’uko ubucuruzi n’imishahara abantu bahembwaga byose bihagaze.

Hari n’abagaragaza ko bitewe n’uko “banki zitajya zemera guhomba”, zizahitamo guteza cyamunara imitungo y’abantu bari barasabye imyenda kugira ngo bacururize mu Gakiriro.

Dizayina(Designer) akomeza asaba inzego zitandukanye gushaka uburyo zashumbusha abantu bahombeye imitungo yabo mu Gakiriro kubera inkongi.

Kugeza ubu nta muntu urabasha gusobanura impamvu ya nyayo itera inkongi y’umuriro mu Gakiriro, uretse ko ababonye itangira bavuga ko udushashi tw’umuriro w’amashanyarazi mu nsinga zo hejuru ari two twayikongeje.

Ibimodoka bishinzwe kuzimya umuriro bya Polisi n’Ingabo z’u Rwanda byakomeje gufasha abaturage guhosha uyu muriro aho byatangiye saa Moya bikagera saa tatu z’ijoro umuriro utarazima.

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger