AmakuruImikino

Agahinda n’umubabaro Masoud Djuma yari amaranye iminsi yabituye Bugesera

Ikipe ya AS Kigali y’umutoza Masoud Djuma yari imaze iminsi itari mike itazi uko gutsinda muri shampiyona y’u Rwanda bimera, yatuye agahinda kose yari ifite ikipe ya Bugesera iyitsinda ibitego 3-0.

Hari mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’ikiciro cya mbere waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

AS Kigali yaje gukina uyu mukino imaze imikino irindwi ya shampiyona itazi uko amanota atatu amera, dore ko yari yaratsinzwemo imikino itatu yose ikanganyamo imikino ine.

Ibitego bya Ngandu Omar, Jimmy Mbaraga na Farouk Saifi(Ruhinda) ni byo byahesheje ikipe y’Abanyamujyi kubona amanota ya mbere muri shampiyona.

Gutsinda uyu mukino bihise bikura AS Kigali ku mwanya wa 15 yari iriho ku rutonde rwa shampiyona n’amanota ane, ihita izamuka ifata umwanya wa 13 n’amanota arindwi.

Masoud Djuma mu mukino AS Kigali yatsinzwemo na Rayon Sports.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger