AmakuruPolitiki

Afurika yunze Ubumwe yiyemeje gushyigikira candidature ya Louise Mushikiwabo

Kuri uyu wa Gatandatu, abahagarariye ibihugu byabo mu nteko isanzwe y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye muri Maurtania, bemeranyije guzashyigikira Mme Louise Mushikiwabo usanzwe ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, mu matora y’umuyobozi w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa OIF.

Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA cyatangaje iyi nkuru, cyavuze ko icyemezo cyo kuzashyigikira Louise Mushikiwabo cyafashwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri iriya nama yabaye uyu munsi itegura iy’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe izaba ku munsi w’ejo ku wa mbere Nyakanga.

Ni mu gihe kandi Minisitiri Mushikiwabo na we abarizwa muri Maurtania aho yageze muri iki cyumweru dusoza, akaba yagombaga kuyobora inama y’ aba Minisitiri bagize Inama nshingwabikorwa ya Afurika yunze Ubumwe  yabaye kuri uyu wa Gatanu, akaba ari inama igizwe na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’abandi baba boherejwe na Guverinoma zabo kuzihagararira muri iyi nama.

Mu gihe Mme Mushikiwabo yaba atowe muri aya matora ateganyijwe kubera muri Armenia muri Nzeri uyu mwaka, yasimbura umunya Canadakazi Michaëlle Jean wayoboraga uyu muryango kuva mu 2014, uyu na we akaba ari kwiyamamariza kongera kuwuyobora.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger