AmakuruInkuru z'amahanga

Afurika y’epfo: Imibare y’abahitanwe n’imyigaragambyo ikomeje kwiyongera cyane

Mu gihugu cya Afurika y’epfo, haravugwa izamuka cyane ry’imibare y’abamaze guhitanwa n’imyigaragambyo yakurikiye itabwa muri yombi ry’uwahoze ayobora iki gihugu Bwana Jacob Zuma.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye mu gihugu cya Afurika y’epfo byabitangaje, umubare w’abantu bamaze kuburira ubuzima mu bikorwa by’imyigaragambyo umaze kuba 276, akaba ari ibibazo byatangiye muri kiriya gihugu nyuma yaho umugabo witwa Jacob Zuma wahoze akiyobora yatabwaga muri yombi ashinjwa gusuzugura ubutabera aho yakatiwe gufungwa amezi 15.

Imyigaragambyo mu gihugu cya Afurika y’epfo yibasiye uduce dutandukanye muri kiriya gihugu harimo intara ya KwaZulu Natal aho Jacob Zuma wahoze ayobora iki gihugu asanzwe akomoka, akaba ari agace kabereyemo urugomo rukomeye cyane kurusha ibyaba byarigeze bibaho muri kiriya gihugu ndetse n’agace ka Gauteng nako kabereyemo urugomo rukomeye cyane.

Muri utu duce twose habereyemo ibibazo cyane aho ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi bibarirwa mu bihumbi byagizweho ingaruka zikomeye cyane harimo gusahurwa ndetse no gutwikwa kw’amaduka atandukanye.

Nkuko byatangajwe na Minisitiri mu biro bya perezida wa Afurika y’epfo Bwana Khumbudzo Ntshavheni, yavuze ko mu ntara ya KwaZulu Natal ariko gace kapfiriyemo abantu cyane kurusha ahandi hose kuko habarwa abantu bagera kuri 234 bitabye Imana kubera imyigaragambyo, mu gihe mu gace ka Gauteng habarurwa abantu 42 bitabye Imana kubera urugomo rwahabereye.

Kugeza ubu Imana imyigaragambyo ikaba yaragabanutse cyane bigizwemo uruhare n’abasirikare ba Leta bagera ku bihumbi 25,000 bari boherejwe mu duce dutandukanye kugirango bahagarike abakoraga iyo myigaragambyo.

Ku wa gatatu, umugabo wahoze avanga imiziki kuri radio (DJ) yagejejwe mu rukiko aregwa kugumura abaturage ngo bitabire urugomo. Abashinjacyaha bemeza ko ari umwe mu bantu barenga 10 bateje iyi midugararo ndetse abandi babarirwa mu bihumbi batawe muri yombi bashinjwa ubusahuzi nkuko BBC dukesha iyi yabyanditse.


Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger