AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

“Afurika ntigomba kuba ikimoteri cy’ikoranabuhanga” -Perezida Moussa Faki Mahamat

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2019 I Doha muri Qatar hateraniye inama y’iminsi ibiri izwi nka Doha Forum yahuje abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat n’abandi  abanyacyubahiro batandukanye.

Moussa Faki Mahamat mu ijambo rye yagaragaje ko umugabane wa Afurika utagomba kwitwa ikimoteri cy’ikoranabuhanga ku isi ahubwo ko igihe kigeze ngo uyu mugabane ukoresha ikoranabuhanga ryawo ndetse wishakemo ibisubizo by’ibibazo ufite.

Muri iyi nama yari yarahawe insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku ‘kongera gutekereza ku miyoborere mu mpande zose z’isi no kureba amahirwe ibihugu byakura mu kuva mu miyoborere y’igice kimwe bijya mu miyoborere ikora mu mpande zose z’isi Perezida Moussa Faki Mahamat yavuze ko nyuma y’imyaka irenga 70 intambara ya kabiri y’isi yose ibaye hari byinshi byahindutse mu miyoborere y’umugabane w’Afurika bityo ikaba yarahindutse.

Yasabye ko Umuryango w’Abibumbye (ONU) ukwiye guha umwanya Afurika mu myanzuro ifatwa itandukanye haba mu iterambere ry’ubukungu, ihindagurika ry’ibihe, ndetse no kubungabunga amahoro.

Perezida Mahamat yavuze ko ashimishwa no kubona umugabane w’Afurika ufite abayobozi bashishikajwe no gutera imbere mu ikoranabuhanga na siyansi nka Perezida w’u Rwanda yanashimiye muri iyi nama.

Yagaragaje ko Afurika itakiri umugabane ufite amakimbirane hagati y’ibihugu ubwabyo  ahubwo ko ikibazo usigaranye ari icy’iterabwoba n’ubucuruzi bw’abantu ariko ko nabyo bizakemuka bidatinze.

Ati “Dufite uburyo bwo gukemura ibibazo ariko ibyacu bibangamirwa iyo bigeze mu Muryango w’Abibumbye. Uyu muryango ugizwe n’ibihugu bitanu bihoraho ariko igihugu kimwe gishobora guhagarika ibintu byagombaga kugirira inyungu abaturage barenga miliyari 1.2 b’Afurika, ni ikibazo gikomeye.”

Yagaragaje ko ibibazo byinshi by’umugabane w’Afurika usanga biganirwaho n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’Uburayi nyamara Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ari nawo igihugu runaka kiba kivugwaho giherereyemo ntuhabwe umwanya mu biganiro.

Moussa Faki Mahamat asanga Afurika itagomba kuba ikimoteri cy’ikoranabuhanga ry’ibindi bihugu

Moussa Faki Mahamat abajijwe intambwe Afurika yaba imaze gutera kugirango yivane mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ibindi bihugu, yasobanuye ko Afurika imaze gutera imbere mu ikoranabuhanga aho yanatanze urugero ku Rwanda.

Yagize ati “Muri ibi bihe by’impinduka mu ikoranabuhanga turimo, Afurika igomba kugira iryaryo. Hari byinshi byakozwe n’abanyafurika bituma nishimira no kubona Perezida Paul Kagame, umwe mu bayobozi bashyize imbere ikoranabuhanga na siyansi. U Rwanda ni ikitegererezo mu ikoranabuhanga, ntabwo tugomba kubona Afurika nk’ikimoteri kijugunywamo ibikoresho by’ikoranabuhanga.”

Yakomeje avuga ko Afurika ifite abaturage bakiri bato kandi bashaka gukora bityo ko ikeneye ubufatanye bw’iyindi migabane na Loni, guhabwa umwanya mu miyoborere mpuzamahanga, guhabwa agaciro, ubutabera, no kumva ko abantu bose bareshya.

Inama ya Doha Forum yatangijwe mu 2000, ikaba ari ihuriro rihuriza hamwe abayobozi batandukanye, abakuru b’ibihugu, impuguke ndetse n’abagize inzego zifata ibyemezo mu gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo biba biriho.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger