AmakuruImikino

Afrobasket: Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe itababariwe na Mali (Amafoto)

Ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 16 iri mu mikino y’igikombe cya Afurika gikomeje kubera hano mu Rwanda, yongeye gukorwa mu jisho kuri uyu wa kane itsindwa na Mali amanota 112- 32.

Ni nyuma yo kurangiza imikino y’amatsinda itsinzwe imikino yose. U Rwanda rwari rwatangiye iyi mikino rutsindwa na Tanzania, umukino wa kabiri rutsindwa na Angola mbere yo gutsindwa na Mozambique amanota 62-37, mu mukino wa gatatu w’itsinda B rwari ruherereyemo.

Nyuma yo kurangiza ku mwanya wa nyuma mu tsinda n’amanota atatu, uyu munsi abangavu b’u Rwanda bagombaga guhurira na Mali muri 1/4 cy’irangiza, gusa nanone bongeye gutsindwa barushwa cyane.

Abanya-Mali begukanye agace ka mbere ku manota 34 kuri arindwi y’u Rwanda, aka kabiri bakegukana ku manota 17 kuri 15 y’u Rwanda, bisubiza aka gatatu ku manota 29 ku manota umunani y’u Rwanda mbere yo gutwara aka nyuma ku manota 23 kuri abiri yonyine y’abangavu b’u Rwanda.

Muri uyu mukino, u Rwanda rwazonzwe cyane n’umukobwa witwa Sira Thienou watsinze amanota 23 ku ruhande rwa Mali.

Mu wundi mukino wa 1/4 wabaye, ikipe ya Misiri yatsinze iya Tanzania amanota 88 kuri 41.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger