AmakuruImikino

AFCON: Tunisia yatsinze Madagascar biyoroheye iba igihugu cya kane kigeze muri 1/2

Ikipe y’igihugu ya Tunisia, Les Aigles du Cartage, yageze muri 1/2 cy’irangiza mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu gikomeje kubera mu Misiri, nyuma yo gusezerera Barea ya Madagascar iyinyagiye ibitego 3-0.

Ibitego byo mu gice cya kabiri cy’umukino bya Fersani Sassi, Kapiteni Youssef Msakini na Naim Slitti, ni byo byagejeje Tunisia muri 1/2 cy’irangiza, ikaba igomba guhura na Les Lions de La Teranga ya Senegal, yo yahageze isezereye Benin ku gitego kimwe ku busa.

Indi kipe yabonye itike ya 1/2 cy’irangiza ni Les Fennecs ya Algeria, nyuma yo gusezerera Inzovu za Cote d’Ivoire kuri penaliti enye kuri eshatu. Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino na 30 y’inyongera yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Algeria yari yahushije uburyo bwinshi, yafunguye amazamu ku munota wa 20 ibifashijwemo na kabuhariwe Sofiane Feghouli, mbere y’uko rutahizamu Jonathan Kodja yishyurira Cote d’Ivoire ku munota wa 62 w’umukino.

Penaliti za Cote d’Ivoire zahushijwe na Wilfried Bonny wayiteye mu ntoki z’umuzamu Rais M’Boli, mu gihe iya Kapiteni Seley Die yagaruwe n’igiti k’izamu.

Iyi Algeria yo igomba guhurira muri 1/2 cy’irangiza na Super Eagles ya Nigeria yo yahageze isezereye Afurika y’Epfo nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe.

Imikino ya 1/2 cy’irangiza itegenyijwe gukinwa kuri iki cyumweru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger