AmakuruAmakuru ashushyeImikino

AFCON 2019 : VAR igiye gutangira gukoreshwa mu mikino ya CAN 2019

“VAR” [Video Assistant Referee] ikoranabunga mu mashusho rifasha abasifuzi kureba amakosa yakozwe mu mukino  rigiye gutangira gukoreshwa mu mikino ya CAN 2019 iri kubera mu Misiri.

Kuri ubu imikino  ya ¼ izatangira gukinwa ku wa Gatatu, VAR izatangira gukoreshwa gusa yagombaga gukoreshwa muri ½ , ryimuriwe muri kimwe cya kane mu rwego rwo kuganya impaka ku  byemezo by’imisifurire bitavugwaho rumwe.

Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad, yanze ko iri koranabuhanga rya VAR rikoreshwa mu mikino ibanza kuko ngo akenshi bigorana ko afana bahita baryiyumvamo.

Abasifuzi bari gusifura imikino ya CAN 2019, barimo n’umunyarwanda Hakizimana Louis, bakoze amahugurwa ya mbere kuri iri koreshwa ry’amashusho ya VAR mu gufata imyanzuro mu kibuga, kuburyo ntakizagorana kuba bahita batangira kurikoresha ku bibuga.

VAR yakoreshejwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika ubwo Wydad AC yo muri Maroc yegukanaga CAF Super Cup itsinze TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igitego 1-0 tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Icyumba gifatirwamo amashusho yose y’ibibera mu kibuga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger