Amakuru ashushyeImikino

AFCON 2019: U Rwanda rwanganyije na Centrafrique

Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, mu majyepfo y’u Rwanda kuri stade mpuzamahanga ya Huye habereye umukino w’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’amakipe y’ibihugu cya 2019 kizabera muri Cameroon urangira u Rwanda runganyije na Centrafrique 2-2.

Uyu mukino wari ubereye hanze ya Kigali bwa mbere , wabanjirijwe n’imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Huye habura iminota mike ngo abakinnyi basohoke mu rwambariro ariko ntibyabuza umukino kuba , Amavubi atangira yotsa igitutu Centrafrique.

Abanyarwanda benshi bari bahuriye kuri Stade baje kwirebera uko ikipe y’igihugu iza kwambikana na Centrafrique yari irangajwe imbere na Geoffrey Kondogbia ukinira Valence yo muri Espagne, wari umwe mu bakinnyi abanyarwanda bari biteze kuri uyu mukino kubera ubuhanga bwe. Ni we wari Kapiteni wa Repubulika ya Centrafrique.

Ku munota wa 12 Jacques Tuyisenge ni we wafunguye amazamu ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu Amavubi. Ni ku mupira mwiza wari uhinduwe na Muhadjiri Hakizimana ugera kuri Ombolenga Fitina ku ruhande rw’iburyo nawe atazuyaje awuha rutahizamu Jacques Tuyisenge ukina muri Gor Mahia FC yo muri Kenya wari mu rubuga rw’amahina afungura amazamu.

Ku munota wa 27 Habib Habibou wa Centrafrique yishyuye igitego ku mupira wari uhinduwe ku ruhande rw’iburyo, usanga Habib mu rubuga rw’amahina ahita awuterana abasore b’inyuma b’Amavubi, umuzamu Kimenyi arahindukira asanga umupira mu rushindura.

Ku munota wa 45 , Jacques Tuyisenge yatsindiye Amavubi igitego cya kabiri ku makosa y’umunyezamu wa Repubulika ya Centrafrique wagonganye na Meddie Kagere ananirwa gufata umupira usanga Tuyisenge aho yari ahagaze hanze y’urubuga rw’amahina atsinda igitego cya kabiri.

Ikipe y’igihugu Amavubi yakomeje kotsa igitutu imbere y’izamu rya Centrafrique ariko ntibatsinda igitego, bageze ku munota wa 90 u Rwanda rukiri imbere n’ibitego bibiri ariko ku munota wa 94 Centrafrique itsinda igitego cya 2 bitwe n’uko Kimenyi Yves yari asohotse nabi umukino urangira ari ibitego 2-2.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umutoza Mashami Vincent yari yabanje mu kibuga Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Abdul Rwatubyaye, Manzi Thierry, Buteera Andrew, Bizimana Djihad, Ally Niyonzima, Meddie Kagere, Jacques Tuyisenge na Muhadjiri Hakizimana.

Mu gihe Centrafrique yari yabanjemo  Lambert Geoffrey Didace, Ngam Ngam Saint Cyr, Eloge Ethisset Enza, Vivien Madibe, Foxi Kathevoama, Anzite Clovis Touadere, Brice Nzimbori, Fred Nimani, Geoffrey Kondogbia, Habib Habibou, na Yoga Amos Christopher.

Tariki 11 Kamena 2017 nibwo hakinwe umukino ubanza wahuje Centrafrique n’Amavubi y’u Rwanda. Wabereye mu Mujyi wa Bangui urangira mu byishimo by’icyo gihugu cyatsinze Amavubi 2-1. Igitego cy’impozamarira cy’u Rwanda cyatsinzwe na rutahizamu Sugira Ernest icyo gihe wakiniraga AS Vita Club yo Congo.

11 b’Amavubi babanje mu kibuga
11 babanjemo ku ruhande rwa Centrafrique
Ababanje hanze ku ruhande rw’Amavubi
Jacques Tuyisenge yishimira igitego yari atsinze

Abafana bari benshi kuri stade ya Huye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger