Amakuru ashushyeIyobokamana

ADEPR iti “Muture”, abandi bati ” twatuye kenshi mukore mu kigega”

Ubuyobozi bw’Itorere ry’Aba-Pentecoste mu Rwanda (ADEPR) bwabwiye Abayoboke baryo ko muri ibi bihe byo kudateranira mu nsengero hari uburyo bashobora kwifashisha batanga ituro ryabo burimo mobile Money, Aitel Money ndetse n’agasanduku kaba mu nsengero.

Itangazo ry’iri torero riri mu y’afite abayoboke benshi mu Rwanda, rivuga ko ubu buryo buje korohereza abayoboke baryo gushyigikira umurimo w’Imana.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’iri torero, Rev. Ephrem Karuranga, rivuga ko nubwo abakristo batabasha guteranira hamwe mu nsengero ariko bashobora gukoresha uburyo bukurikira batanga ituro ryabo.

Gukoresha uburyo bw’Umudiyakoni (agasanduku k’amaturo kaba mu rusengero);
Gukoresha uburyo bwa Konti yo muri Banki ya Paruwasi igahabwa abakristo;
Gukoresha uburyo bwa Mobile Money na Airtel Money.

Uburyo bwa mbere bwo gukoresha agasanduku kaba mu rusengero bushobora kuzasaba abakristo kujya mu rusengero gutura ariko batagiye guterana.

Ni uburyo bwumvikana n’ubundi nk’ubusaba abakristo gukora urugendo bava mu rugo bakajya mu nsengero batagiye “guterana ahubwo bagiye gutura.”

Ingamba za Guverinoma y’u Rwanda zisaba abaturage kudakora ingendo zitari ngombwa ndetse Guverinoma yagennye ingendo zishobora kwemerwa nko kujya kwivuza, kujya guhaha, ndetse n’abatanga izi serivisi z’ibanze.

Izi ngamba zashyizweho mu mpera z’icyumweru gishize, zisaba abantu kudasohoka mu rugo muri ibi bihe by’ibyumweru bibiri keretse baramutse bagenzwe na ziriya serivisi zitarimo kujya gutanga ituro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard usanzwe ari umuyoboke wa ADEPR yagaragaje ko iri torero ritari rikwiye guturisha abakristo mu gihe nk’iki kuko bafite byinshi bibahangayikishije.

Mu butumwa yanyijije kuri twitter, Hon Bamporiki ati “Muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya.”

Hon Bamporiki asaba iri torero ahubwo gufasha abayoboke babo batishoboye kuko n’ubundi amaturo bayakusanyije kenshi.

Ati “Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na we wagendeye ku butumwa bwa Hon Bamporiki, yavuze ko amadini n’amatorero adakwiye kwaka abayoboke bayo amaturo mu bihe nk’ibi Isi yugarijwe n’icyorezo gikomeye.

Yagize ati “Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera COVID19.”

Abayoboke b’amadini n’amatorero bo bagiye bagaragaza ko ntacyo bitwaye kuba batura mu bihe nk’ibi kuko ngo amafaranga batura ari ay’Imana atari ay’abashumba ndetse ko aba agiye kunganira ibikorwa bisanzwe by’amadini n’amatorero.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger