AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abunganira Aimable Karasira bagaragarije urukiko icyabanza gukorwa mbere yo kuburanishwa

Ejo kuwa Gatatu tariki ya 7 Nyakanga 2021, urukiko rw’Ibanze rya Nyarugenge rwatangiye kuburanisha dosiye ya Uzaramba Karasira Aimable ukurikiranyweho ibyaha birimo guhakana, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyaha cyo gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo we.

Ni iburajishwa ryabaye hifashishijwe hburyo bw’kkoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza hukumira ikwurakwira ry’icyorezo cya Corona virus.

Ubwo iburanisha ryari ritangiye, Umucamanza wari uriyoboye yasomye imyirondoro ya Karasira, amusabye kuvuga niba ari yo arayemera ariko avuga ko adatuye mu Biryogo nk’uko Urukiko rwabivuze.

Karasira yavuze ko mu Biryogo ari aho yakodeshaga ndetse akimara gutabwa muri yombi, inzu yasubiranye ba nyirayo bityo we kuri ubu akaba atuye muri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Abunganira Karasira basabye ko iburanishwa risubikwa

Uruhande rwa Karasira n’abamwunganira rwagaragarije Urukiko ko hari ibizamini byafashwe Karasira ngo harebwe niba arwaye indwara zo mu mutwe, bityo bakaba badashobora kuburana batarabona raporo ya muganga kuri ibyo bizamini.

Basabye Urukiko ko rwategeka serivisi ishinzwe iby’indwara zo mu mutwe muri CHUK, kubagazeho mu gihe cya vuba ibijyanye na dosiye igaragaza uko ubuzima bwa Karasira buhagaze kugira ngo harebwe niba ashobora kuburana cyangwa arwaye indwara zo mu mutwe bityo akaba yajya kuvuzwa aho kuburanishwa.

Ibyo bikaba bizafasha kugira ngo urubanza ruzaburanishwe vuba na bwangu hashingiwe kuri icyo cyemezo cya dosiye ya muganga ku buzima bwa Karasira.

Abunganira Karasira kandi bongeye gushimangira ko bifuza ko abahanga bazamuvura ari abasanzwe bamuvura kuva mu myaka itanu ishize dore ko amaze igihe yivuza indwara zo mu mutwe.

Bavuze ko aba baganga ba CHUK ari bo bifuza ko bazakomeza kumuvura aho kugira ngo hazashyirweho abandi batangwa n’izindi nzego nka RIB cyangwa Ubushinjacyaha.

Yivuza indwara zo mu mutwe kuva mu 2003

Karasira yavuze ko iby’uko abamwunganira basabye ko urubanza rwasubikwa na we ari ko abyifuza kuko agifite ibisigisigi bya Coronavirus kuko hashize icyumweru kimwe akirutse.

Ibyo kuba amaze imyaka yivuza indwara zo mu mutwe, yavuze ko na RIB ubwayo yamujyanye kwa muganga kuko ngo na yo yabonaga hari ibitagenda neza.

Karasira Aimable yabwiye Urukiko ko afite abaganga bagiye bakurikirana ubuzima bwe by’umwihariko ubujyanye n’indwara zo mu mutwe kuva cyera cyane kuko ari bo bamuvuye kuva muri 2003, mu bitaro bya Kaminuza bya CHUB biri i Butare.

Yavuze ko aho ngaho i Huye yahivurije kuva 2003, akaba anafite numero ya dosiye ye yivurizaho [yayitanze mu rukiko], ndetse nyuma aza kwimukira i Kigali atangira kwivuriza muri CHUK.

Yavuze ko icyifuzo cye ari uko dosiye ye ihabwa abo baganga bamuvuye kuva ubwo yari akiba i Huye cyangwa ab’i Kigali muri CHUK.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku busabe bwa Karasira n’abamwunganira bw’uko iburanisha ryasubikwa, ubuhagarariye avuga ko bo baje biteguye kuburana, icyo asaba ari uko urukiko rwafata umanzuro.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko igishoboka ari ugutegereza abaganga bo muri CHUK bagatanga ibisubizo ku miterere y’ubuzima bwa Karasira.

Urukiko rwanzuye ko iburanisha risubitswe ku mpamvu z’inzitizi zagaragajwe ndetse no kuba hataraboneka ibisubizo bya muganga.

Umucamanza yasabye abunganira Karasira kuzashyira imbaraga mu gushaka raporo ya muganga.

Nyuma yo gusoma uwo mwanzuro w’urukiko, Karasira yahise yaka ijambo avuga ko kuba inkuru ye yarageze kure yifuza ko yazaburanira mu ruhame.

Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizasubukurwa tariki 23 Nyakanga 2021, saa tatu za mu gitondo.

Soma izindi nkuru

Anita Pendo yasabiye umugisha uwahoze ari umukunzi we n’uwo bagiye kurushinga

Mu mafoto ihere ijisho uburanga n’ikimero cy’umukobwa wambitswe impeta na Mico The Best

SRC: Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger